RFL
Kigali

Mico The Best yigaramye amakuru y’urukundo rwe n’umufaransakazi ahamya ko yashyingiwe n’itangazamakuru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/06/2019 16:32
0


Mico The Best umwe mu bahanzi beza bakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bimwe na bimwe hasohotse inkuru zahamyaga urukundo hagati ye n’umukobwa w’umufaransakazi aho banahamyaga ko uyu muzungukazi yari yavuye i Burayi aje mu Rwanda kureba Mico The Best.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Mico The Best yagize ati” Icya mbere nshaka kubabwira ni uko ayo makuru atari yo, hari mu gihe cya weekend nicaye ahantu n’inshuti zanjye ngiye kubona mbona nawe araje ari kumwe n'abandi bantu. Nk’umuhanzi nyine habayeho ko hafatwa amafoto, amafoto twifotozanyije nzi ko ari ay’urwibutso kuri uwo muzungu natunguwe no kubona abanyamakuru barayakoresheje ngo ndi mu rukundo nawe.”

Mico The Best

Mico The Best n'umukobwa w'Umufaransakazi ahamya ko yashyingiwe n'abanyamakuru

Mico The Best ahamya ko uyu mukobwa atanamuzi cyane ko ari ubwa mbere yari ahuye nawe, ati” Si umuntu twanaganiriye cyane, oya. Twarifotoje nkuko umuhanzi iyo ahuye n’umufana akamwaka ifoto bifotoza ariko sinari muzi rwose.” Uyu muhanzi uhamya ko atazi uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda ko uru rukundo rwakozwe na bamwe mu banyamakuru batigeze bamuvugisha. Ati”Uwagerageje kumbaza naramusobanuriye ariko igisekeje ni uko hari aho batamvugishije bagapfa kunshyingira uwo munyaburayi.”

Mico The Best ubusanzwe yemera ko afite umukunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagize ati” Ibintu nk’ibi by’ibihuha bishobora gutuma n’ibiri byo bipfa ugasanga umuntu ahombye kenshi.”

REBA HANO INDIRIMBO “JAMAIS” IMWE MU ZO MICO THE BEST AHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND