Itangishaka Blaise umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC kuri ubu hategerejwe ko abagwa imvune yagize mu ivi ubwo iyi kipe yakinaga na AS Kigali mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro 2019.
Nyuma yo
kugira iki kibazo, Itangishaka yaje kwitabwaho n’abaganga bagira ngo barebe
niba ikibazo yagize mu ivi ry’ibumoso cyarangira mu buryo bworoshye, byaje
gukomeza kwanga kugeza kuri ubu aho uyu mugabo agomba kubagwa.
Ubwo
yaganiraga na INYARWANDA abazwa uko amerewe ndetse anabazwa niba yiteguye
imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019, Itangishaka Blaise yavuze ko atiteguye
imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 bitewe n’ikibazo cy’imvune cyamubereye
imbogamizi aho ategereje gahunda ya nyuma yo kubagwa kuko ngo imvune ye
ikomeye.
“Ntabwo
nzakina CECAFA Kagame Cup kuko bazambaga imvune nagize dukina na AS Kigali mu
gikombe cy’Amahoro. Nagize ikibazo mu ivi ry’ibumoso. Ubushize bambaze iburyo,
ubu rero ni ibumoso. Ntegereje ko muganga ampa gahunda nkamenya igihe
bizakorerwa”. Itangishaka
Itangishaka Blaise agomba kubagwa
Itangishaka
Blaise yaherukaga kubagwa mu 2016 ubwo yari yagize ikibazo cy’imvune mu ivi ry’iburyo
mu mukino APR FC yahuragamo na Musanze FC ku kibuga cya Nyakinama.
Tariki ya 5
Ugushyingo 2016 ubwo ikipe ya APR FC yasuraga FC Musanze mu mukino w’umunsi wa
kane wa shampiyona, Itangishaka Blaise yagize ikibazo cy’imvune cyatumye
atanarangiza umukino, gusa bigendanye no kuba yari yarahamagawe mu ikipe
yagombaga kugana muri Maroc, yajyanye n’abandi kugira ngo avurwe.
Ku mugoroba
wo kuwa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2016 nibwo uyu mukinnyi yabazwe imvune
yagize mu ivi aho abaganga batangaje ko yari yagize ikibazo ku nyama ihuza
imikaya n’amagufwa (Ligament Croisé).
Itangishaka Blaise ntazakina CECAFA Kagame Cup 2019
Mu mwaka w’imikino
2017-2018, ntabwo Itangishaka Blaise yahise atangira gukina kuko yatangiye
gukina ubwo bari bageze mu mikino yo kwishyura aza kugenda agaruka buhoro
buhoro kugeza ubwo muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 yari atangiye gukina
akaba yongeye kugira indi mvune mu ivi ry’ibumoso.
TANGA IGITECYEREZO