RFL
Kigali

RUBAVU: Mico The Best na Asinah bazitabira igitaramo cy'abazaba bipfutse mu maso “Mask Party”, kizanaberamo irushanwa ryo kurya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/06/2019 10:51
0


Mu mpera z’iki cyumweru turimo umujyi wa Rubavu uraba ushyushye kubera ibitaramo bizawuberamo. Ibi bitaramo biyobowe n’icya Iwacu Muzika Festival kizaba cyahuruje imbaga. Uretse iki gitaramo ariko kandi hazaba ibindi bitaramo binyuranye gusa kimwe tugarukaho muri iyi nkuru ni ikizabera mu kabari kitwa Little Paris ku nkengero z’Ikivu.



Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 28 Kamena 2019 mu mujyi wa Rubavu mu kabari kitwa Little Paris, aha hakazataramira abahanzi barimo Asinah, Mico The Best ndetse na Ben Adolphe. Usibye aba bahanzi ariko kandi buri muntu wese uzinjira azahabwa ‘Mask’ imufasha kwinjira mu gitaramo yipfutse mu maso. Ikindi ni uko hazanabera irushanwa ryo kurya.

Mico The Best

Mico The Best, Asinah ndetse na Ben Adolphe muri iki gitaramo

Iri rushanwa ryo kurya rizahuza Temarigwe n’umugande Sempijja Jukko. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw) umuntu agahabwa Mask imwe. Aha hakazaba hacurangira aba Djs bakomeye mu karere ka Rubavu barimo Dj Tiger ndetse na Dj Kelly. Iki gitaramo kizaba kibera ku nkengero neza z’ikiyaga cya Kivu cyane ko aka kabari kari neza iruhande rw’iki kiyaga ahakunze gusohokera umubare munini w’abakunzi b’umuziki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND