RFL
Kigali

Sano Olivier umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo ye nshya “Champion” –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/06/2019 10:28
0


Sano Olivier ni izina abantu benshi batangiye kumenya mu minsi ya vuba, uyu ni umusore ufite impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, uyu musore usanzwe aririmba indirimbo za Gospel nubusanzwe kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Champion” iyi ikaba ari imwe muzigize Album ye nshya ari gukoraho.



Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na Inyarwanda Sano Olivier yadutangarije ko ari gutunganya album ye ku buryo nta gihindutse mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 yaba yayirangije. Uyu musore ufite indirimbo ziri mu zigezweho muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana kuri ubu yatangarije umunyamakuru ko yahagurukanye imbaduko ku buryo abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana batazigera bicwa n’irungu babuze ibihangano bye.

Uyu musore waherukaga gukora indirimbo yise” You deserve” iyi itari imaze ukwezi igiye hanze. Sano Olivier iyi ndirimbo yayikoranye n’undi muhanzi basengana ku rusengero witwa Nation B ariko kandi nkuko yabitangarije Inyarwanda muri iyi ndirimbo humvikanamo amajwi y’abandi bamufashije b’inshuti ze harimo; Joy na Agasaro.

Sano Olivier

Sano Olivier umwe mu bahanga bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Iyi ndirimbo yumvikanamo ubutumwa bwuko umuntu wese wiringiye Yesu atajya atsindwa bityo akaba umutsinzi buri gihe, ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Gasige muri studio ya playon. Iyi ndirimbo iri mu ndimi z’icyongereza n’ikinyarwanda yasohokanye n’amashusho ariho amagambo ayigize.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA “CHAMPION” YA SANO OLIVIER

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND