RFL
Kigali

AFCON 2019: Mali yanyagiye Mauritania, Tunisia inganya na Angola -AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/06/2019 10:10
0


Kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Kamena hakinwaga imikino yo ku munsi wa gatanu w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019, ikipe ya Mali yanyagiye Mauritania ibitego 4-1 naho Tunisia inganya na Angola 1-1.



Ni imikino yo mu itsinda rya gatanu (E) aho umukino wa mbere wo muri iryo tsinda watangiye saa moya, umukino warangiye Angola inganyije na Tunisia 1-1. Uyu mukino watangiye Angola ibona igitego hakiri kare aho yabonye igitego ku munota wa 34 cyatsinzwe na Youssef Msakni kuri penaliti.

Youssef Msakin wateye penaliti neza atsinda igitego cya Tunisia 

Ikipe ya Angola yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 73 cyatsinzwe na Djalma umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1. Uyu mukino kandi wabonetsemo amakarita 3 y’umuhodo gusa, abiri ku ruhande rwa Tunisia n’imwe ku ruhande rwa Angola.

Abakinnyi ba Tunisia bishimira igitego

Undi mukino wo mu itsinda rya gatanu (D) Mali yanyagiye Mauritania iyitsinda 4-1, ni umukino umukinnyi w’ikipe ya Wolverhampton Wanderers yo mu gihugu cy’Ubwongereza, Adama Traore yigaragajemo cyane, agira uruhare mu bitego bitatu atsinda bibiri atanga umupira wavuyemo igitego (Assist). Ibitego bya Mali byatsinzwe na Abdoulaye Diaby (37’), Muossa Marega kuri Penaliti (45’), Adama Traore (55’, 74’). Igitego cya Mauritania cyatsinzwe na El Hacen El Id kuri penaliti ku munota wa 72.

Hamari Traore ibumoso Adama Niane hagati na Adama Traore iburyo

Ni umukino wabonetsemo amakarita atanu y’umuhondo abiri ku ruhande rwa Mali n’atatu ku ruhande Mauritania.

Abakinnyi ba Mali bishimiye ibitego babyina indirimbo y'umuhanzi Diamond yitwa"Tetema"

Imikino irakomeza taliki ya 26 Kamena 2019 aho hakinwa imikino yo mu itsinda A na B

(A) Uganda vs Zimbabwe

(A) Egypt vs DR Congo

(B) Nigeria vs Guinea

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND