RFL
Kigali

Muhanga: Uzaba Theophile uzwi nka 'Nza' yamuritse album 'Nyigisha' mu gitaramo kitabiriwe ndetse kinyura benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/06/2019 20:41
0


Nkuko byari byitezwe n'abakunzi b'injyana ya Gospel by'umwihariko abakunzi b'umuhanzi Uzaba Theophile kuri uyu wa 23/06/2019 uyu muhanzi yamuritse umuzingo w'indirimbo mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Muhanga ku rusengero rwa EPR -Paruwasi ya Gitarama.



Ni igitaramo kivanzemo n'igiterane cyamaze hafi igice cy'umunsi dore ko cyatangiye saa mbiri za mu gitondo kikarangira saa cyenda z'amanywa. Nkuko byari byitezwe neza ni nako byagenze kuko uretse amasaha yubahirijwe, n'abahanzi bose bari kuri gahunda yo kuririmba muri iki gitaramo bose bahaserutse ndetse binaba bityo ku bavugabutumwa.

Uzaba Theophile bise "NZA" yateguye iki gitaramo mu kumurika album yise 'Nyibutsa'. Byagaragaye ko ibihangano bye biri gukora ku mitima ya benshi dore ko n'amakuru Inyarwanda yamenye ari uko indirimbo ze zikunzwe cyane mu Majyepfo y'u Rwanda. Iki gitaramo kitabiriwe cyane ndetse kinanyura benshi banitanze ku rwego rushimishije.


Abitabiriye iko gitaramo bahagiriye ibihe byiza

Mu kiganiro gito nawe Uzaba Theophile,yatangarije inyarwanda.com ko yiteguye gukoreshwa n'Imana aho izamujyana hose. Yavuze ko kuri we Nza ari ijambo yubaha atari nk'umuhanzi gusa ahubwo nk'umukristu, bityo ko yari amaze imyaka irenga ibiri akenera gushyira hanze iyi nda y'Album Nyigisha, none Imana ngon imufashije kuyibaruka. Yashimiye Imana n'Abantu bayo babimufashijemo harimo n'itangazamakuru.

Reka tubibutse ko uyu muzingo wa NZA witwa Nyigisha Album ugizwe n'indirimbo umunani arizo: Ndaje, Nyigisha, Uri indirimbo yanjye, Nza Y'Imana, Ngwino kw'isoko, Turagushimye, Urera Mana na Ishimwe.


Uzaba Theophile yacuranze umuziki w'umwimerere


Uzaba Theophile yamuritse album iriho indirimbo 8

UMVA HANO INDIRIMBO NYIGISHA YA UZABA THEOPHILE


PHOTO: KAlain-PATRICK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND