RFL
Kigali

Women Basketball: Ikipe y’u Rwanda irerecyeza i Kampala muri Zone V 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2019 14:41
0


Mutokambali Moise umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore bakina Basketball, yahamagaye abakinnyi 12 azitabaza mu mikino y’akarere ka Gatanu muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu.



Ikipe y’u Rwanda yari imaze imyaka irindwi (7) idakina amarushanwa mpuzamahanga areba abakinnyi bakuru (Senior Team), yari imaze igihe ikora imyitozo muri gahunda yo kwitabira imikino y’akarere ka Gatanu izabera muri Uganda kuva tariki 26 Kamena kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2019.

U Rwanda ruza tuhura na Uganda, Misiri, Kenya na Tanzania kugira ngo barebe ko babona itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abagore mu mukino wa Basketball.

Bitanyijwe ko abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe bahaguruka mu Rwanda saa moya n’iminota 20 (19h20’) bagana i Kampala muri Uganda.


Mutokambali Moise yahamagaye abakinnyi 12 azitabaza muri Zone V 2019

Abakinnyi 12 bazahagararira u Rwanda muri Zone V 2019:

Micomyiza Rosine (The Hoops) , Mwizerwa Faustine (The Hoops), Tetero Odile (RP-IPRC Huye), Imanizabayo Laurence (The Hoops), Nzaramba Cecile (RP-IPRC Huye), Munyaneza Joselyne (RP-IPRC Huye), Ineza Sifa Joyeuse (The Hoops), Henderson Monay (CS Napoca, Roumania), Urwibutso Nicole (UR-Huye), Rutagengwa Nadine (The Hoops), Umugwaneza Charlotte (APR WBBC) na Butera Hope (The Hoops)

    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND