RFL
Kigali

Basketball: Bosnijak Vradmir yahamagaye abakinnyi 12 bazahagarira u Rwanda muri Uganda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2019 14:02
0


Bosnijak Vradmir umunya-Serbia utoza ikipe y’igihugu ya Basketball yatoranyije abakinnyi 12 bazahagararira u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya FIBA AFROCAN, imikino izabera i Kampala muri Uganda kuva kuwa 26 Kamena kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2019.



Nyuma y’igihe abasore 14 bakora imyitozo ikakaye muri sitade nto ya Remera, Bosnijak Vradmir yaje gusanga Ruzigange Ally wa Patriots BBC na Emmanuel Iyakaremye bita Zulu wa APR BBC aribo batari ku rwego bityo abasigaye 12 bakaba bagomba kurira indege kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2019 saa moya n’iminota 20 (19h20) bagana i Kampala muri Uganda.

Muri iyi mikino yo gushaka itike ya FIBA AFROCAN, u Rwanda ruri kumwe na Uganda, Misiri, Kenya na Tanzania.

Nyuma yo kuba hasanzwe haba imikino ya nyuma ya FIBA AFROBASKET buri myaka ine, FIBA yaje gushyiraho irindi rushanwa rizajya riba buri myaka ibiri rigahuza ibihugu bigashaka itike yo kuryitabira. Ku nshuro ya mbere rizakirwa na Mali.


U Rwanda rugomba guhatana na Kenya,    Misiri,Uganda na Tanzania mu gushaka itike ya FIBA AFROCAN

Abakinnyi 12 batoranyijwe:

Sano Gasana (USA) , Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC)  , Gasana Kenneth Herbert (USA), Niyonkuru Pascal (APR BBC) , Irutingabo Fiston (RP-IPRC Kigali BBC), Ndayisaba Ndizeye Dieudonne (Patriots BBB, Kaje Elie (REG BBC), Nkusi Arnaud (USA), Kami Kabange Milambwe (REG BBC), Habineza Shaffy (Espoir BBC) , Shema Osborn (USA), Shyaka Olivier (C, REG BBC)   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND