RFL
Kigali

Stroke, indwara y’imitsi yo mu bwonko ifitanye isano no gukora amasaha menshi utaruhuka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/06/2019 14:02
0


Ubushakashatsi bwakozwe n'abashakashatsi bo mu Bufaransa, buvuga ko amasaha menshi ari arenze amasaha 10 y'akazi ku munsi mu minsi nibura 50 mu mwaka.



Aba bashakashatsi bavuga ko mu bakoreweho ubushakashatsi, abakoze amasaha menshi mu gihe kirenga imyaka 10 bari bafite ibyago byinshi cyane kurusha abandi byo kurwara indwara y'imitsi yo mu bwonko.

Ariko ishyirahamwe ryo mu Bwongereza ryita ku barwayi b'indwara y'imitsi yo mu bwonko rivuga ko hari ibintu byinshi abantu bashobora gukora mu guhangana n'ingaruka zo gukora amasaha menshi, nko gukora imyitozo ngororangingo ndetse no kurya neza.

Aba bashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Angers mu burengerazuba bw'Ubufaransa ndetse n'abo mu kigo cy'Ubufaransa cy'ubushakashatsi ku buzima n'ubuvuzi, bibanze ku makuru atandukanye ajyanye n'ikigero cy'imyaka, kunywa itabi no gukora mu gihe cy'amasaha, ku bantu bakuze barenga 143,000.

Src: lefigaro.fr

Basanze abari munsi ya kimwe cya gatatu barakoraga amasaha menshi, muri bo 10% bakora amasaha menshi mu gihe kirenga imyaka 10.

Muri rusange, abantu 1,224 barwaye indwara y'imitsi yo mu bwonko.

Muri ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy'ubushakashatsi cyo muri Amerika cyitwa Stroke, aba bashakashatsi bavuga ko abantu bakora amasaha menshi bafite ibyago bingana na 29% by'inyongera byo kurwara imitsi yo mu bwonko.

Ndetse ko abakora batyo mu gihe cy'imyaka 10 cyangwa irengaho, bagira ibyago byinshi kurushaho biri ku kigero cya 45%.

Abakora mu buryo bwa nyakabyizi cyangwa abigeze kurwara iyi ndwara y'imitsi yo mu bwonko mbere yo gutangira gukora amasaha menshi, bo ntabwo bakoreweho ubu bushakashatsi.

Dr Alexis Descatha, wayoboye itsinda ry'aba bashakashatsi, yavuze ko "isano hagati yo gukora imyaka 10 ukora amasaha menshi n'uburwayi bw'imitsi yo mu bwonko yiganje kurushaho mu bafite munsi y'imyaka 50 y'amavuko".

Avuga ko icyo ari ikintu we na bagenzi be "batari biteze", agasaba ko hakorwa ubundi bushakashatsi bwo kukigenzura byisumbuyeho. Asaba abantu gukoresha igihe cyabo neza kurushaho.

Dr Richard Francis, ukuriye ishami ry'ubushakashatsi mu ishyirahamwe ryo mu Bwongereza ryita ku barwayi b'indwara y'imitsi yo mu bwonko, avuga ko hari ibintu byinshi byoroshye byo gukora mu kugabanya ibyago byo kurwara imitsi yo mu bwonko birimo kurya indyo yuzuye, kuryama amasaha yagenwe no gukora imyitozo ngororangingo

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND