RFL
Kigali

Lionel Messi yujuje imyaka 32 bimwe mu bigwi yagize mu mupira w'amaguru

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/06/2019 14:09
1


Lionel Messi yavutse taliki ya 24 Nyakanga 1987, avukira mu gihugu cya Argentine akaba yujuje imyaka 32 y’amavuko. Yatwaye Ballons d’Or eshanu aho mu mikino 719 yatsinze ibitego 698 atanga imipira ivamo ibitego (Assists) 285 mu ikipe ya FC Barcelona, bimwe mu bigwi n’amateka ye.



Lionel Andrés Messi Cuccittini nk'uko muri Esipanye bakunda kumwita ni umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Argentine kandi akaba ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse n’ikipe yo mu gihugu cya Espanye, FC Barcelona afata nko mu rugo ha kabiri. Messi nk'uko benshi bagiye babigarukaho ni umukinnyi ukomeye w’ikinyejana cya 21 nyuma yo gutwara Ballor d’Or eshantu (Igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku mugabane w’uburayi).

Lionel Messi Kapiteni wa FC Barcelona

Nyuma yo guhabwa ibihembo bitandukanye Messi afatwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi waciye mu ikipe ya FC Barcelona, akaba yaraciye agahigo ko gutwara urukweto rwa Zahabu inshuro nyinshi aho yarutwaye inshuro 6 (Urukweto ruhabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi ku mugabane w’Uburayi). Lionel Messi yakiniye ikipe ya FC Barcelona nk’umukinnyi wabigize umwuga aho yafashije FC Barcelona gutwara ibikombe 34, harimo 10 bya Shampiyona y’igihugu cya Espanye (La Liga).

Lionel Messi watwaye Ballons d'Or 5

Lionel Messi yafashije FC Barcelona gutwara ibikombe 4 bya UEFA Champions League, ndetse n’ibikombe 6 by’umwami bikinirwa mu gihugu cya Espanye (Copa del Rey). Messi yagiye ahabwa utuzina twinshi nyuma yo kugira ibihe byiza mu mupira w’amaguru aho Abanyarwanda bamukunda bagiye bamwita Ikivajuru. Messi yashyizeho agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’igihugu cya Esipanye (La Liga) aho yatsinze ibitego 419, atsinda ibitego 50 mu mwaka umwe w’imikino (Season). Messi yabaye umukinnyi wa mbere watsinze Hat-tricks (ibitego bitatu mu mukino umwe) nyinshi bwa mbere, mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi UEFA Champions League aho yatsinze 8.

Lionel Messi mu ikipe y'igihugu mu mukino wayihuje na Qatar

Messi kandi yabaye umukinnyi watanze imipira ivamo ibitego myinshi (Assists) muri Shampiyona y’igihugu cya Esipanye (La Liga) aho yatanze imipira 285, ndetse anaba umukinnyi watanze imipira myinshi ivamo ibitego muri Copa América, aho yatanze imipira 11. Lionel Messi yatsinze ibitego 698 muri FC Barcelona. Lionel Messi yatwaye ibikombe bya shapmiyona ya Esipanye (La Liga)10, Champions League 4, Copa Del Rey 6, Supercopa De Espana 7,Club World Cup 3 na Ballon d'Or 5.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HAGENIMANA4 years ago
    nitwa hagenimana jean cloud ngewe ngaba nishimye kandi ngaba mbwirati muradushimisha!





Inyarwanda BACKGROUND