RFL
Kigali

Umusore wavuzwe cyane mu rukundo na Miss Umutoniwase Anastasie yagaragaje umukunzi we mushya-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/06/2019 11:25
1


Mu minsi ishize Miss Anastasie Umutoniwase yakunze kuvugwa cyane mu rukundo na Gatsinzi Lee bahamyaga ko ari ababyara nyamara ibyo batangazaga ku mbuga nkoranyambaga ndetse kenshi n'iyo baganiraga n’itangazamakuru babaga banyuranya amagambo yabo. Icyakora uyu musore yamaze gutangaza indi nkumi bari mu rukundo.



Lee Gatsinzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yifurije isabukuru nziza umukunzi we mushya yagiye agaragaza urwo amukunda abinyujije mu magambo yandikaga. Aha uyu musore akaba atigeze atangaza izina ry’uyu mukobwa yitaga JL. Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda ahamya ko Lee Gatsinzi amaze igihe akundana bya hafi n’uyu mukobwa ndetse no mu bitaramo binyuranye bakunze kuba basohokanye.

Amakuru yo gukundana kwa Lee Gatsinzi na Miss Umutoniwase Anastasie yatangiye gusakara ubwo uyu mukobwa yitabiraga amarushanwa ya Miss Earth 2018 bityo mu gihe yamazeyo urukumbuzi rukaza kumutamaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko akumbuye bikomeye umukunzi we bitangira kuvugwa ubwo ko bakundana. 

Nyuma yo kugaruka kuba bari kumwe kenshi byatumaga itangazamakuru ritorohera uyu mukobwa cyane ko bamufataga nk’umukunzi wa Lee Gatsinzi, icyakora kugeza ubu ntawuramenya niba koko aba batarigeze bakundana cyangwa se baratandukanye kugira ngo Lee abe yakwifatira undi mukunzi.

Haciyeho igihe uyu mukobwa atavugwa mu nkuru z’urukundo cyane ko nurwo yavugwagamo n’uyu musore rusa n'urwacogoye. Umutoniwase Anastasie ni umwe mu bakobwa bamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ubwo yajyaga mu mwiherero ateze moto, akaba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga. Ibi kandi byatumye atorwa nka Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity). Uyu mukobwa kandi aherutse no kwambikwa ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018. 

LeeLeeLeeLeeLee

Lee Gatsinzi yatangaje umukunzi we mushya,...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamahoro joselyine4 years ago
    Wow!!!! Kbx jack uwera turamushyigikiye courage chr intambwe niyo 2





Inyarwanda BACKGROUND