Nyuma y’uko imikimo yo kwishyura ya ¼ irangiye kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2019, tombola ya ½ yasize ihuje Police FC na Kiyovu Sport mu gihe Rayon Sport izahura na AS Kigali.
Imikino ya ½
cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2019 izatangira ku wa Gatatu tariki 26 Kamena
2019 ubwo AS Kigali izaba yakira Rayon Sports kuri sitade ya Kigali mu gihe
kuwa Kane tariki 27 Kamena 2019 ikipe ya Police FC izakira SC Kiyovu Sport kuri
sitade ya Kigali.
Tombola yabereye ku kibiga cya Mumena
SC Kiyovu
yageze muri ½ ibanje gutsinda Intare FC ibitego 2-1 mu mukino waberaga ku
kibuga cya Mumena kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2019.
Nizeyimana
Djuma na Ishimwe Saleh ni bo batsindiye SC Kiyovu bityo izamuka ku giteranyo cy’ibitego
5-1.
Rayon Sports
yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0 i Gicumbi bityo bazamuka ku giteranyo cy’ibitego
9-1.
Dore uko
gahunda ya ½ iteye:
Kuwa Gatatu
tariki 26 Kamena 2019
-AS Kigali vs
Rayon Sports (Stade ya Kigali, 15h00’)
-Police FC
vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15h00’)
Ishimwe Saleh yarebye mu izamu atsindira Kiyovu SC ku munota wa 31'
Nizeyimana Djuma yatsinze igitego cya SC Kiyovu ku munota wav 20'
Armel Gyslain ashaka aho yanyuza umupira
Alain Kirasa umutoza mukuru wa SC Kiyovu
Intare FC basoje umukino ari abakinnyi 10 kuko babonye ikarita itukura
TANGA IGITECYEREZO