Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019 i Ntarama mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba habereye umuhango wo gutaha ibyumba by’amashuri biri mu kigo Gasore Serge Foundation, ikigo gisanzwe gifite izindi gahunda zijyanye n’ubuzima bw’abantu.
Mu kigo
Gasore Serge Foundantion (GSF) hasanzwe habamo ivuriro ryita ku barwayi. Muri iki kigo kandi habamo igice gihuza abanyabukorikori
ahanini abagore b’i Ntarama bibumbiye hamwe kugira ngo bagire icyo bakora
cyabafasha kwibeshaho.
Uva ibumoso: Dr.Alvera Mukabaramba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Gasore Serge (Hagati) na Dr.Isaac Munyakazi umunyamabanga muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza y'ayisumbuye
Muri GSF
kandi bafite igice cy’irerero rifasha abana baba mu miryango itishoboye bityo
bagahabwa uburere bw’ibanze, bakirirwa mu kigo bakitabwaho n’abarezi mu buryo
bwose ndetse bakaniga amasomo n’incuke.
Nyuma y’ibi
byose, Gasore Serge washinze ikigo “Gasore Serge Foundation” yagize
igitekerezo cyo kubaka ibigo by’amashuri kugira ngo abana bajye bahakomereza
amashuri bityo bazagire icyo bamararira igihugu ndetse n’abo ubwabo by’umwihariko.
Dr Isaac
Munyakazi umunyamabanga muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye
wari witabiriye uyu muhango yashimye cyane ibikorwa bikorerwa muri GSF kandi ko
Minisiteri y’uburezi MINEDUC izakomeza kuba inyuma ibikorwa bikorerwa muri GSF.
“Twatashye
aya mashuri yahawe uburenganzira bwo gukora kuva tariki ya 10 Mutarama 2019. Ubu
iri shuri rimaze kugira abana 234 biga mu byiciro bitandukanye birimo amashuri
abanza n’incuke. Abana barererwa hano bameze neza barashishe, basa neza kandi b’umwihariko
twabonye ko bafite ubumenyi bwihariye mu muco wacu “. Dr.Munyakazi
Dr Isaac Munyakazi ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango
Mu itahwa rya Rwanda Christian School kuri uyu wa Gatandatu
Mu ijambo
rye, Dr.Isaac Munyakazi yasabye ubuyobozi bw’akarere kubyaza umusaruro
ibikorerwa mu kigo Gasore Serge Foundation (GSF) byaba ibijyanye n’imiyoborere
myiza, uko ibikorwa byabo biba biteguye ndetse na gahunda nziza bafite yo kurera
abana banatozwa uburere mbonera gihugu.
“Iri shuri
twasanze rifite ibikoresho bihagije byifashishwa mu myigire n’imyigishirize.
Twabonye n’imyidagaduro batayisiga inyuma. Mboneyeho gusaba ko dufatanyije
twese ibikorwa bikorerwa hano bibyazwa umusaruro, ubwo ndasaba ubuyobozi bw’akarere
ka Bugesera by’umwihariko umurenge wa Ntarama”. Dr.Munyakazi
Hatashywe ibyumba 17 by'amashuri birimo 12 by'amashuri yisumbuye na 5 by'incuke
Dr.Munyakazi
yavuze ko nk’ibigo biri hafi ya Gasore Serge Foundation byafata intera bakajya
babyaza umusaruro amahirwe bakabegera mu bijyanye n’ikoranabuhanga kandi ko
iki kigo kizajya kiba icya mbere.
Mu bijyanye
n’uburezi mu kigo Gasore Serge Foundation hari ibyo bagaragaje batarabona
kugira ngo gahunda bafite zizagende neza, Dr.Isaac Munyakazi yabijeje ko agiye
gukora uko ashoboye kugira ngo ibibura bizashakwe ku bufatanye na MINEDUC.
“Hari ibyo mwatweretse mubura kandi dushobora kubafashaho, tubibafashe kandi vuba. Abakozi ba Minisiteri turi kumwe bamfashe ikibazo cy’ibitabo batabona ibindi bakabigura bibahenze tuzabikoreho ibyo bitabo biboneke”. Dr.Munyakazi
Agaruka ku
babyeyi barerera mu kigo Gasore Serge Fondation (GSF), Dr.Munyakazi yabasabye
ko bagomba kugira uruhare muri gahunda z’uburere buhabwa abana.
Gasore Serge
washinze akaba ari n’umuyobozi wa Gasore Serge Foundation (GSF) yavuze ko iki
kigo kibamo abana 234.
Gasore Serge
yavuze ko kuva mu 2008 ari bwo iki kigo cyatangiye imirimo ahanini byari
bishingiye mu kugeza amazi ku baturage ndetse n’ibindi byose bigendanye n’imibereho
myiza ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera.
Gasore Serge
yagarutse kuri gahunda yo kugaragaza uko ibikorwa by’iki kigo byagiye byaguka
bikaza kugera aho bateguye amarushanwa amaze kubaka izina “20 Km de Bugesera”
ndetse na gahunda bafite batumiramo abagize ibyo bageraho bakaganiriza abana
inzira bazacamo bakagera ku iterambere (Inspire Me).
Gasore Serge uyobora Gasore Serge Foundation
Gasore kandi
yibukije ababyeyi ko bagomba kumuba hafi mu mbaraga bafite bakabungabunga
ibikorwa bya GSF kandi ko intego bafite ari uko mu myaka itatu iri mbere iki
kigo kizaba icya mbere mu gutsinda mu bizamini bya Leta.
Abana biga muri RCCS bafite impano zitandukanye
Zimwe mu nyubako za Gasore Serge Foundation (GSF)
TANGA IGITECYEREZO