RFL
Kigali

Peace Cup 2019: Police FC yageze muri ½ ibanje kunganya na Etincelles FC, AS Kigali ikuramo Gasogi United-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/06/2019 18:34
0


Ikipe ya Police FC yageze mu mikino ya ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2019 ibanje kunganya na Etincelles FC ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019.



Police FC yakomeje muri ½ cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 4-2 kuko umukino ubanza batsinze Etincelles FC ibitego 2-0 kuri sitade Umuganda.

Etincelles FC yafunguye amazamu ku munota wa 12’ ku gitego cyatsinzwe na Jean Bosco Akayezu mbere y’uko Ndayishimiye Antoine Dominique yishyura ku munota wa 28’. Ku munota wa 44’ Rucogoza Aimable yitsinze igitego ku munota wa 44’. Etincelles FC yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 80’ kuri penaliti yatewe na Mumbele Saiba Claude nyuma yo gutegwa na Nsabimana Aimable mu rubuga rw’amahina.


Ndayishimiye Antoine Dominique yishimira igitego 


Mumbele Saiba Claude yatsinze igitego cya kabiri cya Etincelles FC

Nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo, Nsabimana Aimable yaje kubona indi ku munota wa 83’ ahita ahabwa umutuku ku munota wa 83’ bityo Police FC basigara ari abakinnyi icumi (10) mu kibuga.

Mu wundi mukino wakinwaga kuri uyu wa Gatandatu, AS Kigali yakomeje muri ½ ibanje kunganya na Gasogi United igitego 1-1. AS Kigali yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 3-2 kuko umukino ubanza batsinze Gasogi United ibitego 2-1.


Ndayishimiye Celestin (3) na Manishimwe Yves (Ibumoso) wahoze muri Police FC 


Akayezu Jean Bosco yafunguye amazamu ku munota wa 12'

Dore uko gahunda y’imikino iteye:

Kuwa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019

-Police FC 2-2 Etincelles FC (Agg: 4-2)

-Gasogi United 1-1 AS Kigali ( 3-2)

Ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2019

-SC Kiyovu vs Intare FC (Stade Mumena, 15h00)

-Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade Gicumbi, 15h00)Abakinnyi babanje mu kibuga:

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Ndayishimiye Celestin 3, Mitima Isaac 23, Nsabimana Aimable 13, Mushimiyimana Mohammed 10, Ngendahimana Eric (C,24), Ndayisaba Hamidou 20, Iyabivuze Osee 22, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Songa Isaie 9.


Etincelles FC XI: Nsengimana Dominique (GK,35), Rucogoza Aimable Mambo 2, Iddy Djumapili 14, Uwimana Guilain 5, Tuyisenge Hackim 8, Muhanuka Eric 6, Niyonsenga Ibrahim 22, Akayezu Jean Bosco 7, Mumbele Saiba Claude (C,13), Nduwimana Michel 10.


Eric Ngendahima (24) agenzura umupira 



Ndayishimiye Antoine Dominique (14) imbere ya Rucogoza Aimable Mambo (2)







Tuyisenge Hackim (8) na Eric Ngendahimana (24) 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND