RFL
Kigali

AFCON 2019: Mahmoud Trezeguet yafashije Misiri gutangira neza batsinda Zimbabwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/06/2019 8:14
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019 i Cairo mu Misiri yatangiye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (AFCON 2019), Misiri itsinda Zimbabwe igitego 1-0.



Misiri iri kwakira iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 32 aho yatangiye neza itsinda Zimbabwe igitego 1-0 mu mukino ufungura w’itsinda rya mbere (A), igitego batsindiwe na Mahmoud Hassan Trezeguet ku munota wa 41’ w’umukino.


Mahmoud Hassan Trezeguet amaze gutsinda igitego

Wari umukino ikipe ya Zimbabwe n’ubundi itahabwaga amahirwe yo gutsinda ndetse binashoboka ko yari kwinjizwa ibitego birenze kimwe ariko yihagazeho inagaragaza urwego rutari rubi imbere ya Misiri yari imbere y’abafana bayo.

Misiri yari ikipe ikina umukino urimo tekinike cyane mu gice kigana imbere aho bakoreshaga Mohammed Salah nka rutahizamu ukomeye unafite izina utaje kubona igitego muri uyu mukino ariko akagerageza amahirwe menshi yakabaye abyara ibitego (Attempts) ariko ntibimuhire.


Mohammed Salah (10) ashaka inzira yamugeza ku izamu rya Zimbabwe 

Zimbabwe yagaragaje umukino mwiza hagati mu kibuga aho wabonaga bakorana neza kuko Marshall Munetsi, Marvelous Nakamba na Ovidy Obvious Karuru bari bafite uko bahana umupira kurusha uko Mohamed Elneny , Tarek Hamed , Abadallah El Said ba  Misiri babonanaga hagati mu kibuga ariko uburyo bumwe Misiri yabonye babubyaje umusaruro bityo babona amanota atatu y’umunsi wa mbere muri iri rushanwa.

Umukino ufungura wasize Talent Chawapiwa wa Zimbabwe ariwe uciye agahigo ko kubona ikarita y’umuhondo nyuma yo kwinjira asimbuye Knowledge Musona ku munota wa 85’. Iyi karita yayibonye ku munota wa 88’ amazemo iminota itatu.


Misiri bishimira igitego cya mbere babonye mu irushanwa 

Bitewe n’icyugazi ikipe ya Misiri yateye Zimbabwe byaje kuba ngomba ko Sibanda Edmore wari wabanje mu izamu rya Zimbabwe asimburwa ku munota wa 80’ nyuma y’ikibazo yagize mu ivi asimburwa na Elvis Chipezeze. Sibanda Edmore yavuye mu kibuga amaze gukuramo imipira umunani (8) yari kubyara ibitego (Saves). Ukundi gusimbuza kwabaye n’uko Nyasha Mushekwi yasimbuwe na Evans Rusike ku munota wa 81’.

Ku ruhande rwa Misiri, Marwan Mohsen yasimbuwe na Walid Soliman (61’) kuko Misiri niyo yasimbuje mbere muri iri rushanwa. Ku munota wa 72’ nibwo Abdallah El Said yahaye umwanya Amr Warda mbere gato y’uko Mahmoud Hassan Trezeguet watsinze igitego asimburwa na Nabil Dunga ku munota wa 82’ w’umukino warebwe n’abantu ibihumbi 70,000 bari muri Cairo International Stadium.


Mahmoud Hassan Trezeguet (7) yaje gusimburwa 

Abakinnnyi babanje mu kibuga:

Misiri XI:Mohamed El Shenawi (GK,16), Ahmed El Mohamady 3, Mohmoud Alaa El-Din 20, Ahmed Hegazy 6, Ayman Ashraf 12, Mohamed Elneny 17, Tarek Hamed 8, Abadallah El Said 19, Mahmoud Hassan Trezeguet 7, Marwan Mohsen 9, Mohammed Salah 10.

Zimbabwe XI: Edmore Sibanda (GK,1), Tendayi Darikwa 2, Devibe Lunga 5, Teenage Lingani 15, Alex Mudimu 6, Marshall Munetsi, Marvelous Nakamba 18, Ovidy Obvious Karuru 10, Khama Billiat 11, Nyasha Mushekwi 23 na Knowledge Musona 17.


Umukino wa Misiri ya Zimbabwe wabimburiye indi yose ya AFCON 2019

Imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu irakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019 hakinwa umukino umwe w’itsinda rya mbere (A) n’ibiri yo mu itsinda rya kabiri (B).

Mu itsinda rya mbere (A), Uganda iracakirana na DR Congo saa kumi n’igice (16h30’). Nyuma harahita haba imikino yo mu itsinda rya kabiri (B) aho Nigeria ikina n’u Burundi saa moya (19h00’) mbere y’uko Guinea ikina na Madagascar saa yine (22h00’).

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatanu tariki 21 Kamena 2019

A: Misiri 1-0 Zimbabwe 

Kuwa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019

A:DR Congo vs Uganda (16h30')

B:Nigeria vs Burundi (19h00')

B: Guinea vs Madagascar (22h00') 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND