Ni mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali, i Nyamirambo ahanzwi nko kuri Club Rafiki aho MTN yasozaga iminsi 21 yahariye Y’Ello Care aho bafatanyije na Club Rafiki mu gushaka urubyiruko rufite impano zitandukanye bakanafatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Ibi birori rero byatangiye hakinwa imikino ya Basketball, aho amakipe atandukanye yarushanwaga arimo Meno Team, Bigger Team, Rafiki Dream Team, Kiriku Team ndetse na MTN Team, hakabonekamo izagiye zitsinda zigahabwa amahirwe yo guhura ku mukino wa nyuma usoza amarushanwa.
Abakinnyi ba MTN
Didier Mpatha Umuyobozi wa Club Rafiki yatanze ijambo ry’ikaze ashimira abitabiriye iki gikorwa bose dore ko cyanabereye kuri Club Rafiki nyine, abifuriza kuryoherwa n’ibikorwa bitandukanye byari bigiye kubera muri ubu bwatsi abereye umuyobozi.
Umuyobozi wa Club Rafiki
Uwari uhagarariye Abakozi bo muri MTN, Enock Ruyenzi mu ijambo rye yavuze intego nyamukuru ya MTN muri 21 Days of Y'Ello Care aho yagize ati, “Twahisemo kwegerana n'abajeune (urubyiruko) b'abanyarwanda ngo turusheho kugira uruhare mu Kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubwonko ndetse n'ubuzima…Vuga "OYA" ku biyobyabwenge. Ni Campaign itarangira uyu munsi. Izahoraho ibihe byose, tugomba guhagarika ibiyobyabwenge bikoreshwa n'urubyiruko.”
Nyuma y’ijambo rya Enock Ruyenzi hakurikiyeho Ikinamico (Theatre) yo kwirinda ibiyobyabwenge, aho bagaragaje ingaruka mbi zo kubifata ndetse no kubicuruza ariko kandi bagaragaza ko ubiretse akagororwa neza akiga, avamo umuntu ukomeye witeza imbere agatanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Bakina ikinamico igaragaza ibibi by'ibiyobyabwenge birimo no gufungwa
Habayeho umukino wa ‘Wheel Chair Basketball’ aho abafite ubumuga bakina Basket bicaye mu tugare. Nyuma y’ibi habayeho amarushanwa yo kubyina aho amatsinda y’ababyinnyi atandukanye yiyerekanye mu mpano zabo mu kuzunguza no kugorora umubiri hagamijwe kureba abahiga abandi.
Abafite ubumuga bakinnye Wheel Chair Basketball
Abakozi ba MTN bagize ibiganiro n'urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa babaganiriza ku buryo bwo guhashya ibiyobyabwenge. Nk’uko twagarutse ku byari amarushanwa byose, hongeye haba amarushanwa muri Basketball aho ya makipe yari yatsinze ubwa mbere yongeye gucakirana harebwamo abaza guhiga abandi.
Amarushanwa arangiye mu bice byose, hatanzwe ibihembo ku babaye aba mbere ndetse n’ababaye aba kabiri. Muri BasketBall Rafiki Dream Team babaye aba mbere batsindiye 300,000 Rwf aho Big Team babaye aba kabiri bagahembwa 200,000 Rwf. Mu marushanwa yo kubyina Rafiki Dance Crew batsindiye umwanya wa mbere n’amafranga 300,000 Rwf naho AfloHit baba aba kabiri bahembwa 200,0000 Rwf. Abashushanyije uwa mbere ni Dukuze wahembwe 60,000 Rwf na Shingiro wabaye uwa kabiri agahembwa 40,000 Rwf.
Abari bagize akanama nkemurampaka
Lily Zondo wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa MTN yashimiye cyane abitabiriye iki gikorwa ndetse ahamagarira urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge. N’uwari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, Bwana Geofrey Bizimungu waturutse muri MiniYouth yashimiye byimazeyo MTN kuri iki gikorwa yakoze itekereje cyane ku rubyiruko agira ati “MTN yakoze tubijeje ubufatanye buzahoraho ikindi gihe bazadukenera.”
Uwari uhagarariye umuyobozi mukuru wa MTN
Umushyitsi Mukuru waturutse muri MiniYouh
ANDI MAFOTO:
Amatsinda y'ababyinnyi
Abegukanye ibihembo
Ushaka kureba amafoto yose y'iki gikorwa, Kanda hano
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda Pictures
TANGA IGITECYEREZO