RFL
Kigali

Haruna Niyonzima na James Kotei mu bakinnyi bashobora gutandukana na Simba SC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/06/2019 19:42
0


Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona 2018-2019 ndetse bakanagera mu mikino y’amatsinda ya Total CAF Champions League 2018-2019, Simba SC yagiye yongerera abakinnyi amasezerano inagura abashya.



Nyuma yo kongera amasezerano y’abari bayasoje ndetse ikanagura abandi bakinnyi bashya bazayifasha, Simba SC yagiye ireka bamwe mu bakinnyi barimo n’Umunyarwanda Haruna Niyonzima ukina hagati mu kibuga.


Haruna Niyonzima umunyarwanda ukina hagati mu kibuga 

Amakuru ava muri Tanzania avuga ko ikipe ya Simba SC ikiri mu isuzuma ryo kureba uko bazagenza abakinnyi barimo Haruna Niyonzima (Rwanda), James Kotei (Ghana), Juuko Murshid na Emmanuel Arnold Okwi bava muri Uganda.

Andi makuru ava muri iyi kipe avuga ko aba bakinnyi baba baramaze kubona ubutumwa bw’abayobozi ba Simba Simba SC bababwira ko uwufite aho yakomereza yagenda kuko ngo mu mibare bafite batarimo neza.


James Kotei ugikunzwe n'abafana ba Simba SC nawe ashobora kujya ahandi 

Mu bakinnyi basoje amasezerano bagahita bahabwa andi barimo; Serge Pascal Wawa bita Sultan na Meddie Kagere rutahizamu w’umunyarwanda wanabaye umukinnyi mwiza muri shampiyona ya Tanzania 2018-2019 anatsinda ibtego 23.


Emmanuel Arnold Okwi umugande utakigezweho muri Simba SC 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND