RFL
Kigali

Gentil Misigaro ari gutegura uruhererekane rw’ibitaramo yise “Biratungana” bizatangirira muri Amerika bigasoreza i Burayi

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:21/06/2019 15:47
0


Gentil Misigaro ni umuhanzi nyarwanda ndetse akabifatanya no kuba Producer aho abikorera mu gihugu cya Canada. Kuri ubu ari mu myiteguro y’uruhererekane rw’ibitaramo azatangirira ku mugabane wa Amerika akabisoreza i Burayi. Ni ibitaramo yahaye izina “Biratungana”.



Tariki ya 7 Nyakanga 2019 hazaba ari ku cyumweru i Dallas mu mujyi wa Texas niho Gentil Mis azatangirira ibi bitaramo. Umuramyi Gentil Misigaro yatangarije umunyamakuru wa INYARWANDA ko ibi bitaramo yateguye ari ukubera ubusabe bw'abakunzi b'ibihangano bye batuye ku migabane igiye itandukanye bifuza ko yazabataramira mu bihugu byabo.

"Igitekerezo cyo gutegura ibi bitaramo cyaje nyuma yuko nakomeje kwakira ubutumire butandukanye buva mu bihugu byinshi, bifuza ko nazajyayo kubataramira.Tariki 7 Nyakanga biratangirira muri USA, hazabaho kuramya mu buryo budasanzwe, hazabaho ukubaho kw'Imana. Ubuhamya ndetse no kugira Ibihe byiza by'umunezero n'ibyishimo "- Gentil Misigaro

Gentil Misigaro yijeje abazitabira ibi bitaramo ko hazagaragaramo n'indirimbo nshya ziri kuri Album ye ya Kabiri. Muri izo ndirimbo harimo indirimbo Iyo Mbimenya, Biratungana n'izindi.


Gentil Misigaro azahera i Dallas mu mujyi wa Texas kwinjira ni amadolari ma kumyabiri ($20)

Biteganijwe ko nyuma y'iki gitaramo kizabera i Dallas hazakurikiraho ikindi kizabera muri Arizona ku itariki 28 Nyakanga 2019 ndetse n'indi mijyi itandukanye amatariki y'ibi bitaramo azagenda ashirwa hanze mu minsi irimbere. Nyuma yo gutaramira ku mugabane wa AMERICA Gentli Mis azakomereza ku migabane y'uburayi mu kwezi kwa Nzeri bimwe mu bihugu azakoreramo ibi bitaramo harimo France, UK, Belgium, Holland n'ibindi bihugu. Naho mu Ukwakira, Biratungana Tour izakomereza muri Australia.


Gentil Misigaro

Reba igitaramo gikomeye aheruka gukorera mu Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND