RFL
Kigali

KIGALI: Hatashywe ku mugaragaro “ICT Innovation Center”, ikigo kizashyira igorora abashaka kwihugura ibyo gutunganya amajwi n’amashuho –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2019 18:47
0


Mu Rwanda wasangaga bigoye ko abantu babona aho bakorera ubushakashatsi ku bijyanye n’ikoranabuhanga. Kuri uyu wa 20 Kamena 2019 mu mujyi wa Kigali hatashywe ku mugaragaro “ICT Innovation Center” Ikigo cyitezweho guteza imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ibijyanye no gufata no gutunganya amajwi n’amashusho muri rusange.



Iki kigo cyubatse ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali cyuzuye ku bufatanye bwa RDB na Korea International Cooperation Agency (KOICA). Iyi nyubako yatashywe ifite ibikoresho bihagije bizafasha kuvanayo ubumenyi ku bazashaka kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ibijyanye no gufata ndetse no gutunganya amajwi n’amashusho.

Clare Akamanzi umuyobozi wa RDB mu ijambo rye ubwo hatahwaga iyi nyubako yamenyesheje abari aho ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu biri kwihuta mu iterambere ariko nanone n’ikoranabuhanga, aha bakaba bafite ubushake mu kuzamura ubumenyi bw’abanyarwanda muri iki cyiciro. Yavuze ko itahwa ku mugaragaro ry’iki kigo ari ukunganira byimbitse gahunda za Leta. 

RDB

RDB na KOICA bataha iyi nyubako,...  

RDB

Clare Akamanzi ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

RDBMisago Nelly Wilson umuyobozi wa Zacu Tv ikwirakwiza filime z'abanyarwanda binyuze kuri Internet aganiriza ab'inkwakuzi baje gufata amasomo akamaro iki kigo kizamarira uruganda rw'imyidagaduro n'iterambere ry'igihugu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND