RFL
Kigali

Kumenya ko umwana wavutse ku mubyeyi urwaye SIDA afite ubwandu cyangwa atabufite ntibigifata iminsi 56 nka mbere, ni ako kanya

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/06/2019 14:19
0


Elizabeth Glaser Pediatric AIDS Foundation barishimira imyaka 19 bamaze bafasha ababyeyi n’abana bavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA aho kuri ubu umwana uvukanye ubwandu abimenya mu munsi umwe gusa mu gihe mbere byasabaga hagati y’iminsi 30 na 56.



Kuri uyu wa Kane tariki 20/06/2019 muri Kigali Marriott Hotel habereye umuhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 19 umuryango Elizabeth Glaser Pediatric AIDS Foundation (EGPAF) umaze ufasha ababyeyi n'abana bavukanye agakoko gatera SIDA. FUNDI Rose Angelique, umwe mu baganga bakora muri EGPAF avuga ko bishimye cyane ko kugeza ubu impfu z’abana bapfa bavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA zagabanutse bitewe n’uko umwana ugize ibyago byo kuvukana ubwandu akurikiranwa hakiri kare kuko ibisubizo bibonekera igihe ndetse agahita ashyirwa ku miti ako kanya bityo akabasha kubaho mu gihe ubundi byasabaga nibura hagati y’iminsi 30 na 56 kugira ngo umubyeyi amenye ko umwana we yanduye, ibyo rero byatumaga ubwandu bw’umwana bwiyongera bityo akaba yanapfa.

Umwe mu babyeyi bafite ubwandu ndetse ufite umwana wavukanye ubwandu n’abandi bavutse ari bazima arahamya ko iyi gahunda yageze ku ntego yayo. Mu buhamya bwe yagize ati”Ndi umubyeyi w’abana 3 umuhungu umwe n’abakobwa babiri, umukuru afite imyaka 12, umukurikiye afite 11, umuto  afite amezi 10, mfite imyaka 42 kandi mbana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Namenye ko nanduye muri 2005 nkibimenya ntibyanshimishije byarambabaje ndabyihererana, 2007 nsama inda kandi ndwaye ndabyihererana ndinda ngera ku mezi 9 ntaripimisha kuko ntashakaga ko hari ubimenya, maze kubyara basanga umwana afite ubwandu ariko ntiyahise afata imiti gusa ubu arayifata nubwo ataramenya ko arwaye kuko sindabona imbaraga zo kubimuganiriza ngo mubwire ko arwaye.

Nakomeje kubaho rero nza guhagarika imiti kuko abayitangaga bampaye servise mbi mara umwaka wose ntayifata gusa naje gusubira ku muronga mfata imiti ubu nta kibazo mfite rwose. Naje kongera kubyara umwana wa kabiri nkurikije amabwiriza ya muganga umwana avuka ari muzima cyakora ibisubizo byaje bitinzeho gato kuko ntibyari byakajya ku murongo. Vuba ha rero naje kubyara undi mwana ubu afite amezi 10 ariko ibisubizo by’uko ari muzima nabihawe ako kanya ndashimira ababigizemo uruhare kugirango mbashe kubona ibisubizo by’umwana wanjye ndetse menye uko mukurikirana.”

Uyu munsi wa none nta mwana ugipfa gupfa kuko umubyeyi we atamenye ko yanduye, umubyeyi wanduye akimara kubyara, umwana ahita akurikiranwa basanga yaranduye agashyirwa ku miti, mu gihe ubusanzwe umwana wavukanaga ubwandu ntibamenye ko yanduye ntiyarenzaga imyaka ibiri akiriho. Fondation Elizabeth glaser pediatric aids rero iri mu byishimo bikomeye kuko isa n’iyageze ku ntego yayo yo kugabanya impfu z’abana bagiraga ibyago byo kuvukana ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND