RFL
Kigali

VIDEO: Uko Nel Ngabo yitabiriye amarushanwa y’ijonjora ya Kina Music ntayatsinde bikarangira bamusinyishije

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/06/2019 15:25
0


Nel Ngabo ni umusore muto w'imyaka 21 uri kuzamuka neza muri muzika y'u Rwanda. Aherutse gukora indirimbo 'Gake' ahuriyeho na Igor Mabano, nyuma yayo gato yasohoye indi yise 'Nzahinduka'. Kina Music ireberera inyungu ze ayihuriyemo n'abandi bahanzi yigiraho byinshi nka Knowless, Dream Boys, Tom Close, Igor Mabano ndetse n'umuyobozi wayo Clement.



Rwangabo Byusa Nelson wahisemo gukoresha mu muziki izina rya Nel Ngabo, avuka mu muryango w’abana 5 akaba ari nawe mfura. Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 kuri ubu akaba ari mwe mu bafite ibihangano biri kwishimirwa muri ino minsi. Magingo aya uyu musore afite indirimbo 3 harimo ebyeri ze bwite ‘’Why’’ na ‘’Nzahinduka’’ amaze iminsi micye ashyize hanze ndetse na ‘’Gake’’ yakoranye n’umuhanzi Igor Mabano.


Umuhanzi Nel Ngabo Kina music iherutse gusinyisha

Mu kiganiro kirambuye na INYARWANDA, Nel Ngabo yatangaje uburyo yahuye na Producer Clement mbere y’uko batangira gukorana aho yavuze ko bahuriye mu marushanwa Kina music yashakishijemo abanyempano mu muziki yifuzaga gufasha.

Yagize ati “Ndabyibuka umunsi umwe Kina Music yatanze itangazo ko ifite amarushanwa y’ijinjora (casting) aho yifuzaga abanyempano mu buryo bwo kubafasha kuzamura impano yabo ibicishije muri iyi nzu ni uko nanjye naje nk’umwe mu banyempano ariko cyakora sinabaye umunyamahirwe kuko ikizamini cy'ibyo bashakaga sinabashije kugitsinda. Gusa nyuma y’igihe baje kumpamagara bambwira ko n’ubwo natsinzwe ariko bambonamo impano bifuza kumfasha, ni uko naje kwinjira muri Kina Music ntangira gukorana na Producer clement.”


Uyu muhanzi yabajijwe niba mu gihe gito amaze muri iyi nzu hari icyo yaba yarigiye ku bahanzi bagenzi be babarizwa muri iyi nzu ndetse na producer Clement, avuga ko yizemo byinshi harimo ikinyabupfura, gukunda ibyo ukora ndetse no gukorera ku gihe. Abajijwe aho akura inganzo (inspiration) avuga ko mu busanzwe bareba ubuzima bw'abantu muri rusange n'ibyo bacamo akaba ari ho bahera bandika ibihangano byabo. Si ibyo gusa kandi yavuze ko mu ndirimbo ze nta n'imwe yari yakora yerekeye ubuzima bwe ahubwo ari ubuzima rusange abantu bose bacamo kandi ko atanga message yifuza ko bishobotse abantu bayumva bagahinduka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.


''Nzahinduka'' indirimbo nshya ya Nel Ngabo

Nel ufite inzozi zo kuzaba umuhanzi wo ku rwego mpuzamahanga bityo akazamura ibendera ry'u Rwanda yashimiye abakurikira ibihangano bye arenzaho kandi atanga n'inama ku bantu bose cyane cyane urubyiruko kwirinda no kudakoresha ibiyobyabwenge ko nta cyiza cyabyo anababwira ko bagomba gukurikira inzozi zabo.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA NEL NGABO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND