RFL
Kigali

Huye Rally 2019: Irushanwa ngaruka mwaka rizaba ririmo umwihariko w’imodoka nto “Karting” mu mpera za Kamena

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/06/2019 12:04
0


Kuwa Gatandatu tariki 29 no ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2019 mu Karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo bazakira irushanwa ry’umukino wo gusiganwa mu mudoka, irushanwa ngarukamwaka rya 2019 (Huye Rally 2019).



Magingo aya imodoka 16 ni zo zimaze kugaragaza ko ziteguye kuzitabira Huye Rally 2019. Muri iri modoka harimo zirindwi (7) zizaba zikina ku ruhande rw’u Rwanda, imodoka eshanu (5) zizava mu gihugu cy’u Burundi, enye (4) zikazava muri Uganda.

Imodoka zizava muri Uganda zizaba zirimo iya Kabega Moussa watwaye Huye Rally ebyiri zikurikiranya (2017, 2018) mu gihe mu modoka z’abapilote bo mu Rwanda hazaba harimo iya Gakwaya Claude umaze kubaka izina muri uyu mukino ndetse na Din Imitiaz ubitse shampiyona y’u Rwanda 2018.


Kabega Moussa niwe ubitse Huye Rally 2017 na 2018

Kuri gahunda yo gusiganwa mu modoka, kuwa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2019 bazatangira saa sita zuzuye mu mujyi wa Huye aho bazava mu mujyi bajya i Rango-Kabirizi-Mugusa-Gisagara-Rwasave-Kabutare, urugendo bazakora inshuro ebyori (2 Laps) bahite bajya kuruhuka bitegure irushanwa ry’umugoroba.

Mu gice cyo gusiganwa mu ijoro, abapilote bazakora urugendo bazatangira saa moya z’umugoroba (19h00’) ahoba bazasiganwa mu nzira ya Rango-Kabirizi-Gisagara-Rwasave-Mbazi. Bitanyijwe ko saa tatu z’umugoroba bazaba basoje (21h00’) umunsi wa mbere wa Huye Rally 2019.

Umunsi wa kabiri wa Huye Rally 2019 uzakinwa ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2019 ubwo bazaba basiganwa mu nzira ya Save-Rwaza-Shyanda, gahunda izatangira saa yine z’igitondo (10h00’) bagasoza saa munani z’igica munsi (14h00’).


Huye Rally ibamo igice cyo gutwara mu masaha y'ijoro kuva mu 1969

Gahunda idasanzwe muri Huye Rally 2019 n’uko harimo icyiciro cy’utumodoka duto (Karting) aho abasiganwa bazakina kuwa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bagasoza saa yine z’ijoro (18h00-22h00’). Ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2019 bazongera basiganwe kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri (14h00-18h00’), bakazakorera kuri sitade Huye.


Utumodoka duto (Karting) agashya muri Huye Rally 2019


Abagabo bakata imodoka ivumbi rigatumuka 

Mugabo Claude ukinana na Gakwaya Claude mu mukino wo gusiganwa mu modoka ndetse bakaba aribo babitse Rally de L’Est 2018, avuga ko kuri ubu biteguye neza nyuma yo kuba bataritwaye neza muri Nyirangarama Tare Rally Sprint 2019 ubwo bagiraga ikibazo cy’imodoka bari batwaye.

Kuba muri iri rushanwa rya Huye Rally 2019 bazaba bahanganye na Kabega Moussa ufite iri rushanwa rya 2018, Mugabo avuga ko biteguye neza kandi ko ubu imodoka bazaba batwaye iteguye neza nyuma yo kuba yarabatengushye i Rulindo.

“Ni byo muri Nyirangarama Tare Rally Sprint imodoka yacu yagize ikibazo ariko ubu icy’umwihariko tugomba gukora ni uko tuzaba twatunganyije imodoka yacu neza kurusha uko yari itunganyije mbere”. Mugabo


Mugabo Claude (Iburyo) na Gakwaya Claude(Ibumoso) batwaye Rally de l'Est 2018

Mugabo avuga ko kuri iyi nshuro imodoka azaba atwaye afatanya na Gakwaya Claude izaba iteguye neza kandi ko kuba bazaba bari mu mihanda bazi neza bizaba bibaha amahirwe yo kwitwara neza mu gihe imodoka itakongera kubatenguha mu muhanda.

Huye Rally 2019 ihuzwa neza na gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 aho amashyirahamwe y’imikino itandukanye ategura amarushanwa (Genocide Memorial Tournament).

Mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC/Rwanda Automobile Club) bakina aya marushanwa muri gahunda yo kwibuka Gakwaya wabaye ikirangirire muri uyu mukino ariko akaba atakiriho.


Abatuye mu karere ka uye bazaryoherwa na Huye Rally 2019

Huye Rally abantu bazi uyu munsi yatangiye yitwa “12 Heures de Butare” itwarwa bwa mbere na Marcel Van De Steen afatanya na Houben, byari mu 1969.

Mu 1970 yaje gutwarwa na Gaillard afatanya na Vindevoqel. Mu 1971 Van De Steen yaje kuyisubiza ariko ari kumwe na C.Robert ndetse aza kuyisubiza mu 1972 ari kimwe na M.Vandaroudero.

Mu 1973, 1974, 1975 na 1976 ntabwo “12 Heures de Butare” yabaye ahubwo yagarutse mu mu 1977 ihita itwarwa na Karomeries afatanya na Maqos.

Nyuma iri rushanwa ryaje gukomeza kugeza mu 1983 ritwarwa na Guy Collette afatanya na Phillip Collette. Mu 1984 ntabwo bakinnye ahubwo ryaje kuba mu 1985 riba irya Waltizing wafatanyaga na Defleur.

Kuva mu 1985 ntabwo “12 Heures de Butare” yongeye kuba ahubwo mu 2001 ryaje mu yindi sura n’izina ryitwa “Rally de Butare Memorial Gakwaya”.

Ku nshuro ya mbere haba Memorial Gakwaya ya 2001 yatwawe n’ikipe yari igizwe na Nathalie Cox na Sylvia Vindevogel, Bruno Puggia na De Roover (2002), Nathalie Cox  na Sylvia Vindevogel (2003), Tonny S na Nicolas Mitralos (2004), Ruddy C na David (2005), Rudy Cantanhede (2006 na 2007), Valery Bukera - Khetia Nital (2008, 2009 na 2010).

Kuva mu 2010, Huye Rally Memorial Gakwaya yarakomeje iraba ari nabwo kuva mu 2011-2013 yatwarwaga na Giancarlo Davite inshuro eshatu zikurikiranya (2011, 2012, 2013) ndetse aza kuyisubiza mu 2015 kuko mu 2014 yatwawe na Valery Bukera ari kumwe na Kheita Nital.


Giancarlo Davite afite Huye Rally enye (4) zirimo eshatu (3) zikurikirana (2011, 2012, 2013) na 2015

Mu 2016 yatwawe na Roshanali Mohamed Abbas afatanya na Giesen Jean Jean. Kabega Moussa (Uganda) yatwaye Huye Rally ebyiri zikurikiranya (2017, 2018).

ANDI MAKURU ASHYUSHYE MURI SIPORO YAREBE HANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND