RFL
Kigali

KIGALI: Miss Rwanda Meghan yitabiriye inama mpuzamahanga y’abahinzi b’ikawa anitabira imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2019 20:00
1


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2019, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan nk’umwe mu rubyiruko rwihebeye ubuhinzi yari mu gikorwa cya “Let's talk coffee” Inama mpuzamahanga y'abahinzi b'ikawa Serena Hotel. Usibye iyi nama ariko kandi yanitabiriye imurikabikorwa ku buhinzi n’ubworozi riri kubera ku Mulindi.



Miss Rwanda Nimwiza Meghan umaze kugaragara nk’umukobwa ukunda ubuhinzi ndetse uharanira akanashishikariza urundi rubyiruko kujya mu buhinzi kuri uyu munsi yari mu bagombaga gutanga ikiganiro aho yagaragaje amahirwe ari mu buhinzi ndetse anereka ababurimo ko bahisemo neza. Baganiraga ku nsaganyamatsiko igira iti "Women and youth in the business" (Abagore n’urubyiruko mu bucuruzi).

Mu gutanga ikiganiro, Miss Meghan yibanze cyane mu kwerekana ko urubyiruko rwinshi nirugana ubuhinzi ntakabuza igihugu kizatera imbere kurushaho cyane ko ubuhinzi bufashe ubukungu bw'igihugu hafi 70% ariko ugasanga abarimo benshi bari mu myaka yo hejuru.

Abazwa n'uwari uyoboye ikiganiro Diane Mpyisi icyaba cyaratumye agana ubuhinzi ndetse n’icyo yumva cyakorwa ngo urubyiruko rwinshi rugane ubuhinzi, Miss Meghan yasubije yerekana ko we nk’umukobwa yakuze abona iwabo bakora ubuhinzi ndetse aza no gufata umwanya yiga ku mahirwe ari mu buhinzi asanga ubuhinzi ari icyiciro gifite amahirwe menshi yafasha umuntu mu iterambere kurusha izindi. Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye agana ubuhinzi ari uko yasanze abantu benshi bari mu buhinzi ari abakuze, akibaza uko bizaba byifashe mu myaka 15 igihe ubuhinzi bwaguma gukorwa n'abakuze.

Miss Rwanda Nimwiza Meghan wishimiwe na benshi muri iki gikorwa yasabwe gukomeza inzira yatangiye anasabwa na benshi kuzasura ibikorwa byabo aho benshi mu babimusabye barimo abahinzi b’ikawa dore ko bamaze gutera imbere ku buryo bugaragara. Aha nawe yabyishimiye ndetse abizeza ko mu minsi ya vuba ateganya gusura bamwe muri bo. ‘Let's talk coffee’ ni igikorwa gitegurwa na “Sustainable growers” aho bahuza abahinzi ba Kawa hirya no hino mu gihugu bakungurana ibitekerezo ndetse bakanarebera hamwe byinshi byabateza imbere. Muri uyu mwaka bari bafite intego igira iti "Family farming as a Business “.

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan uyu munsi wamubereye muremure aho kuri iki gicamunsi yahise yerekeza ku Mulindi mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo ahari kubera imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi, rigamije kwerekana aho ubuhinzi n'ubworozi bigeze ndetse no kuba batanga amahirwe ku bashaka kwihugura no kwiga ibigezweho binateye imbere mu bijyanye n’ubuhinzi. Iri murikabikorwa rizamara icyumweru kirenga ribera ku Mulindi.

Miss Rwanda 2019 arateganya gukomereza ubukangurambaga bwe yatangiye kuva yakwambara ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda wa 2019 muri za kaminuza hirya no hino mu gihugu aho ateganya kubitangira mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena 2019.

Miss RwandaMiss RwandaMiss Rwanda

Miss Rwanda yitabiriye iyi nama mpuzamahanga ihuza abahinzi ba Kawa baturutse impande zose ku Isi

Miss RwandaMiss RwandaMiss RwandaMiss RwandaMiss RwandaMiss RwandaMiss Nimwiza Meghan yahise ajya gusura ahari kubera imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi ku Mulindi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NicolAs ngedahayo 4 years ago
    Nimuze dushyigikire miss wacu tuzahuriza hamwe ibitekerezo maze twiteze imbere





Inyarwanda BACKGROUND