RFL
Kigali

Top 10: Abakinnyi 10 bava muri EAC bitezwe muri AFCON 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/06/2019 16:26
1


Kuva ku wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2019 kuzageza ku wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 mu Misiri hazaba habera imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (AFCON 2019) mu mupira w’amaguru.



Ni irushanwa riba buri myaka ibiri, kuri ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 32 rikabera mu Misiri mu mijyi ine ikomeye iki gihugu gifite inafite ubushobozi buri hejuru mu kuba bazakira abashyitsi bose bazaba babagana.

Mu karere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati (EAC/CECAFA) harimo amakipe ane (4) arimo; Tanzania, Kenya, Uganda n’u Burundi.

Nk’uko bigaragara kuri Kawowo, ikinyamakuru cyubatse izina mu kwandika inkuru za Siporo mu gihugu cya Uganda, bafashe umwanya bakora urutonde rw’abakinnyi icumi (10) bava muri aya makipe ahagarariye akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) bazaba bitezweho umusaruro ukomeye muri AFCON 2019.

10.Denis Onyango (GK,Uganda):


Denis Onyango ni umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Uganda ndetse akaba na kapiteni unafite izina rikomeye muri Afurika yose kuko akunze kuba ari mu bakinnyi bahatanira ibihembo by’umwaka mu cyiciro cy’abakinnyi bakina imbere muri Afurika aho akina muri Mamelodi Sundowns muri Afurika y’Epfo.

Mu itsinda rya mbere (A), abanyafurika biteze kuzareba uko Denis Onyango azitwara mu gufasha Uganda kwinjizwa ibitego bicye no gukiza izamu. Uganda iri kumwe na Misiri (izakira irushanwa), DR Congo na Zimbabwe. Uganda ifite akazi gakomeye n’ubwo ifite amahirwe yo kuzamuka mu itsinda.

09. Mbwana Ally Samatta (Tanzania)


Mbwana Ally Samatta ni rutahizamu w’ikipe ya Tanzania (Taifa Stars) akaba ari nawe kapiteni. Ally Samatta asanzewe akina ashaka ibitego muri KRC Genk muri shampiyona y’u Bubiligi.

Uyu mukinnyi ahanzwe amaso n’abanya-Tanzania ndetse n’abasanzwe bakurikirana umupira wa Afurika bagamije kureba umusanzu azaha igihugu cyamubyaye.

Tanzania iri mu itsinda rya kabiri kumwe na Kenya, Algeria na Senegal. Samatta yagiye mu mikino ya AFCON 2019 amaze guhabwa igihembo cy’umukinnyi w’intyoza muri shampiyona y’Ababiligi ku bakomoka muri Afurika.

08. Victor Wanyama (Kenya)


Victor Wanyama ni umukinnyi uzwi cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bitewe nuko uretse kuba ahavuka, ni umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Tottenham Hostpur mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza aho iyi kipe inaheruka ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2018-2019.

Wanyama ni umukinnyi mwiza hagati mu kibuga aho aba ahuza abakina imbere no hagati biciye mu kuba ari umwe mu bakinnyi Afurika ifite bashobora gukina hagati badataye umwanya cyangwa ngo bakore amakosa yo guhagarara nabi mu kibuga.

Wanyama azaba ari ishingiro ry’igitinyiro cya Kenya kuko ni umwe mu bakinnyi bakina hagati banafite ubushobozi bwo kuba yatsinda ibitego. Kenya iri mu itsinda rya Gatatu (C) kumwe na Algeria, Tanzania na Senegal.

07. Abdul Razak Fiston (Burundi)


Abdul Razak Fiston ni rutahizamu ugezweho mu ikipe y’igihugu y’Abarundi kuko mu mikino yo gushaka itike ya AFCON 2019 yabashije guhiga abandi mu gutsinda yagiye ari uwa mbere n’ibitego birindwi (7).

Abdul Razak Fiston akina ataha izamu muri JS Kabylie muri Algeria. Kuri ubu arasabwa kwereka Abarundi ko ibitego birindwi (7) yabatsindiye mu gushaka itike bitari ibitangaza byamugwiririye bityo akaba yabafasha kugera kure mu mikino ya AFCON bitabiriye ku nshuro ya mbere.

Ikipe y’igihugu y’u Burundi iri mu itsinda rya kabiri (B) aho iri kumwe na Nigeria, Guinea na Madagascar.

06. Lumala Abdu (Uganda)


Lumala Abdu ni rutahizamu w’Umugande usanzwe akinira ikipe ya Syrianska FC muri Sweden aho ari mu ntizanyo ya Kalmar FF nayo yo muri Sweden. Kuri ubu Abagande bose bamuhanze amaso ku myaka 21 y’amavuko kuko bamwitezeho kuzabafasha mu gushaka ibitego mu mikino ya AFCON 2019.

Uganda iri mu itsinda rya mbere (A) kumwe na Misiri, DR Congo na Zimbabwe. Uganda izakina na DR Congo kuwa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019.

05. Michael Olunga (Kenya)


Michael Olunga ni rutahizamu w’ikirangirire muri Kenya aho azaba afatanya na bagenzi be mu gushaka uko ikipe yabo yagera kure mu mikino ya AFCON 2019.

Michael Olunga asanzwe akina ashaka ibitego mu ikipe ya Kashiwa Reysol mu Buyapani. Olunga wakinnye muri Tusker FC (2013) na Gormahia FC (2015) kuri ubu arasabwa gutanga umusanzu kuri Kenya kugira ngo abafashe kugira umusaruro bakura muri AFCON 2019 nka rutahizamu bizera.

04. Simon Msuva (Tanzania)


Simon HappyGod Msuva akinira ikipe ya Difaâ Hassani d'El-Jadida muri Maroc akanakina mu ikipe y’igihugu ya Tanzania (Taifa Stars).

HappyGod ni umukinnyi ukomeye muri Tanzania kuko ashobora gukina nka rutahizamu cyangwa akaba yaca mu mpande z’ikibuga mu gihe bafite Mbwana Ally Samatta na John Raphael Bocco mu kibuga.

Simon HappyGod Msuva ni undi mukinnyi ukomeye ukomoka mu karere ka Afurika y’iburasirazuba witezwe mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 kizabera mu Misiri.

03. Francis Kahata (Kenya)


Francis Kahata Nyambura ni umukinnyi ukomeye cyane mu gihugu cya Kenya aho akina muri Gormahia FC n’ikipe y’igihugu ya Kenya (Harambe Stars).

Kahata unaheruka mu Rwanda ubwo Gormahia FC yari kumwe na Rayon Sports muri Total CAF Confederation Cup 2018, ni umukinnyi ufite ubuhanga bukomeye hagati mu kibuga bwo kuba yatanga imipira myiza ibyara ibitego ndetse no kuba nawe ubwe yabyitsindira.

02. Farouk Miya (Uganda)


Farouk Miya ni umukinnyi wahamagawe avuye mu ikipe ya Hrvatski Nogometni Klub Gorica muri Croatia aho asanzwe akina nk’umukinnyi uba ari inyuma y’abataha izamu (Attacking Midfielder).

Kuri ubu, Farouk Miya arafatwa nk’uruganda rw’imipira izajya ibyara ibitego bya Uganda mu mikino Nyafurika y’ibihugu igomba gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019 mu Misiri.

01. Ayub Timbe Masika (Kenya)


Ayub Timbe Masika ni umukinnyi ukina ashaka ibitego mu ikipe ya Beijing Renhe mu Bushinwa. Yahamagawe mu ikipe y’abakinnyi ba Harambe Stars bazakina imikino ya nyuma ya AFCON 2019 igomba kubera mu Misiri.

Abatuye igihugu cya Kenya biteze cyane uyu musore w’imyaka 26 mu kuba yazabatsindira ibitego cyangwa akaba yafasha bagenzi be abashakira imipira ibyara ibitego muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Genesis4 years ago
    Sha ubu natwe baba bavuga Kagere Meddy, Jacques Tuyisenge na Djihad bizimana. Ariko sinumva ukuntu icyo kinyamakuru cyavuga bose hakaburamo Saido Berahino na Gaël Bigirimana, abashingantahe b' Intamba ku rugamba





Inyarwanda BACKGROUND