RFL
Kigali

Cornerstone Temple church yateguye igiterane gikomeye yise 'Reka umucyo wawe urabagirane'

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/06/2019 13:30
0


Itorero Cornerstone Temple rikorera umurimo w’Imana i Kagugu mu Mujyi wa Kigali ryateguye igiterane gikomeye cyiswe 'Reka umucyo wawe urabagirane' kibaba cyaratumiwemo abavugabutumwa n'abahanzi bakunzwe cyane.



Insanganyamatsiko y’iki giterane iragira iti ‘Reka umucyo wawe urabagirane’ ikaba iboneka muri Matayo 5:16. Ni igiterane ngarukamwaka kizabera ku cyicaro cy’iri torero Kagugu –Batsinda kuva kuwa Gatatu taliki ya 3 kugeza ku cyumweru cyo kuwa 7 Nyakanga 2019. Umushumba Mukuru wa Cornerstone Temple, Pastor Karangwa Aimable avuga ko iki giterane gifasha abantu guhindurirwa amateka.

Yagize ati "Iki giterane ’Reka umucyo wawe urabagirane’ ni igiterane ngarukamwaka cya Cornerstone Temple gihoraho, muri uyu mwaka rero tukaba dufite igiterane twatumiyemo abakozi b’Imana batandukanye kandi bakomeye. Iki giterane ndagira ngo mbabwire ngo ni igiterane kidasanzwe kuko dushaka kubona abantu bahinduka bahindurirwa amateka, abantu bava ku rwego rumwe bakajya ku rundi."

Yunzemo ati "Hazaba harimo abakozi b’Imana bazi kwigisha kuko murabizi ko ijambo ry’Imana ritubwira ngo ubwoko bwanjye burarimbutse kubera kutamenya. Buriya iyo utaramenya urarimbuka byanze bikunze. Ariko iyo umaze gihishurirwa ukamenya ubasha kugera kuri byinshi Imana yaguteganyirije."

Yakomeje agira ati "Ndararikira abantu b’ingeri zose, abakijijwe n’abatarakizwa, turabatumira kugira ngo baze hano babashe kongererwa agaciro, kubera ko tuzaba turi kumwe n’abakozi b’Imana badasanzwe." Mu kuyobora iki giterane, Pastor Karangwa Aimable azafatikanya n’umufasha we Umutesi Clarisse unafatanya n’umugabo we kuyobora Itorero Cornerstone Temple.


Pastor Karangwa Aimable n'umufasha we Umutesi Clarisse

Amatsinda y’abaririmbyi azwi nka Praise Worship Team ndetse na New Song yo mu Rwanda ndetse n’umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodice bari mu bahanzi bazataramira abazitabira iki gitaramo. Uretse aba Banyarwanda bari ku rutonde rw’abazataramira abazitabira igiterane, hazaba hari n’umuramyi ukomeye cyane ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Lester Hunter.

Muri iki giterane hatumiwe abakozi b’Imana bo mu bihugu bitandukanye biganjemo abo muri Afurika y’Epfo ndetse n’abavugabutumwa bo mu Rwanda, barimo; Pastor Faustin na Pastor Jane Muhire. Abavugabutumwa bazaturuka muri Afurika y’Epfo barimo; Ev. Colin Manus, Ev. Kurt Oliver ndetse n’umuvugabutumwa ukomeye witwa Wyatt Fabe. Kwinjira muri iki gitaramo ni Ubuntu. Iki giterane kizajya gitangira saa Kumi z’amanywa (16h00) gisozwe saa Moya n’igice (19h30) z'umugoroba.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND