Itsinda rya Urban Boys rimwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda ryatangiye ari rigizwe n'abahanzi batanu, nyuma baza kuba batatu none magingo aya riri gukora rigizwe n'abahanzi babiri gusa. Iyi Urban Boys ya babiri ni yo muri iyi minsi tureba ikaba igizwe na Nizzo Kaboss na Humble Jizzo mu gihe baherutse gutandukana na Safi Madiba.
Imyaka iri hafi kuzura ari ibiri iri tsinda rikora muzika ya babiri. Byatumye twegera Nizzo Kaboss ngo atuganirize ubuzima muri iri tsinda ndetse anaduhe itandukaniro hagati ya Urban Boys y'ubu na Urban Boys yo ha mbere. Nizzo mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda yadutangarije ko we asanga ubwumvikane hagati y'abantu babiri buba bwiza kuruta uko baba barenze babiri.
Mu magambo make uyu muhanzi yahishuye ko ikibazo cyo
kumvikana hagati yabo mbere ari cyo cyari cyabaye ingorabahizi ariko kuri ubu
ngo uko ari babiri babasha kumvikana kandi neza cyane. Yatangaje ko
kuba bakora gake gake ari ubushake bwabo cyane ko bashatse gukora indirimbo
nyinshi bitabananira nk’abahanzi bafite studio yabo.
Urban Boys ya babiri ngo ubu ubwumvikane ni bwose
Nizzo Kaboss yabwiye Inyarwanda ko ubu bari gukora kuri Album nshya ya Urban Boys ndetse bagitekereza uko bazayimurika mu ruhame cyane ko batanaherutse gukora igitaramo cyo kumurika Album yabo. Nizzo yirinze gutangaza byinshi kuri iki gikorwa cyo kumurika Album nshya ya Urban Boys ngo abe yatangaza igihe babiteganya cyangwa aho bageze bakora kuri Album yabo nshya.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIZZO KABOSS WO MU ITSINDA RYA URBAN BOYS
TANGA IGITECYEREZO