RFL
Kigali

Kuba hari abatizera inkingo ni kimwe mu bibazo 10 biteye inkeke ku buzima bw’abatuye isi. Menya aho abanyarwanda bahagaze

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/06/2019 10:23
1


Inkingo z’indwara zitandukanye ziratangwa, zimwe ziba ari ubuntu, izindi zikishyurwa, gusa mu Rwanda inkingo nyinshi zitangirwa ubuntu. Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima OMS wagaragaje ko zimwe mu mbogamizi 10 ufite, harimo no kuba hari abantu batizera inkingo bikaba byagarura indwara z’ibyorezo zagakwiye kwirindwa binyuze mu nkingo.



Kuba hari abantu batizera iby’inkingo, bisobanuye ko isi irimo itera intambwe isubira inyuma mu bijyanye no kwirinda indwara zikomeye nyamara zashoboraga kudatera ibibazo mu gihe abantu bafashe inkingo. Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bigera kuri 140 bugaragaza ko hari abantu banga gufata inkingo cyangwa gukingiza abana bavuga ko batizeye izo nkingo, bikaba byaragaragaye ko mu bihugu byateye imbere ari ho hagaragara abantu benshi batemera inkingo.

Hari ubundi bushakashatsi bwagiye bukorwa bugaragaza ko inkingo zagize uruhare runini mu guhashya burundu indwara zikomeye kandi zica. Inkingo zarinze amamiliyari y’abatuye isi indwara z’ibyorezo kandi zandura, ndetse inkingo zemerwa kuba zakoreshwa ku bantu habanje kubaho ubushakashatsi bugaragaza ko zizewe. Kimwe n’indi miti yose, inkingo nazo zishobora kugira utuntu duto zihindura ku mubiri ariko abashakashatsi bakora uko bashoboye ngo ntizangize ibintu bikomeye mu mubiri.


Uko ibice bitandukanye by'isi bihagaze ku bijyanye no kwizera inkingo

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite abaturage bizera ko inkingo zifite akamaro, aho 99% mu babajijwe mu bushakashatsi bemeje ko inkingo zifite akamaro, 94% bakemeza ko inkingo nta bibazo ziteza. Abanyaburayi nibo baza ku isonga mu kutizera inkingo, Ubufaransa kubaba ari bwo bufite abaturage benshi batizera inkingo. Afurika y’uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo iza ku mwanya wa kabiri mu duce tw’isi twemeza ko inkingo zizewe.


Abanyarwanda 100% bakingije abana

U Rwanda kandi rwaje ku isonga mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byatanze urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana b'abakobwa ndetse ruri mu bihugu byabashije gukingira abanyagihugu ku kigero cyo hejuru n’ubwo kubona inkingo bitabaga byoroshye. Zimwe mu mpamvu zituma hari abatizera inkingo, harimo ikwirakwizwa ry’amakuru atari yo, bamwe bakemezwa n’uko bahuye n’ibyago byo kurwara cyangwa kurwaza indwara bari kuba bararinzwe n’inkingo.

SRC: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Anonymous4 years ago
    Vaccines are not safe at all, be aware





Inyarwanda BACKGROUND