RFL
Kigali

BYARARANGIYE: Kimenyi Yves yatandukanye na Diddy D’Or bari bamaze igihe mu rukundo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2019 9:09
2


Inkuru y’urukundo rwa Kimenyi Yves na Didy D’Or yazamutse cyane ubwo uyu mukobwa yaherekezaga uyu mukinnyi mu itangwa ry’ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2017-2018, ruza kongera kuvugwa mu bihe uyu mukinnyi aherutse kunyuramo hashyirwa hanze amashusho ye yambaye ubusa ariko uyu mukobwa ntamuveho.



Kimenyi Yves umuzamu wa mbere mu ikipe ya APR FC ndetse akaba n'umwe mu bazamu b’ikipe y’Igihugu Amavubi mu minsi ishize yagowe bikomeye n’ibihe yanyuzemo birimo amashusho ye yashyizwe hanze yambaye ubusa. Uyu mukinnyi iki gihe nubwo byavugwaga ko yandagajwe ntabwo uwari umukunzi we Didy D’Or yigeze amuva iruhande.

Didy D’Or muri ibi bihe yakomeje kugaragaza ko mu by’ukuri nubwo uwari umukunzi we yari yaharabitswe atagombaga kumuva iruhande. Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yakunze kugaragaza ko nyuma y’ibihe bikomeye uwari umukunzi we yanyuzemo ariko akimukunda ndetse atangaza ko adashobora kumureka.

Kimenyi

Urukundo rw'aba bombi rurangiye mu gihe hari haciyeho iminsi mike cyane babwirana amagambo meza y'urukundo

Aya magambo yikirazwaga neza na Kimenyi Yves icyakora kubera impamvu tutabashije kumenya neza aba bamaze gutandukana burundu ku buryo kugeza ubu buri umwe muri bo yamaze no gusiba amafoto ya mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga. Aya makuru Inyarwanda yayabonye iyakuye mu nshuti za hafi z'aba bombi babwiye umunyamakuru ko Yves Kimenyi na Didy D’Or bamaze gutandukana.

Ntibyadukundiye kuvugana na ba nyiri ubwite, icyakora inshuti ya hafi y'aba bombi yatangarije Inyarwanda.com aya makuru yavuze ko aba bombi batigeze bifuza ko amakuru yo gutandukana kwabo yajya hanze, ariko by’umwihariko bagira ibanga rikomeye icyaba cyateye gutandukana kwabo cyane ko nubwo byamaze kurangira ariko batifuza gushyira amabanga yabo hanze.

Kimenyi

Kimenyi Yves wari wariyise Kimenyi wa Didy yamaze gusiba amafoto yose ahita anahindura izina akuraho iryo yari yarimbye kubera umukunzi we KimenyiDidy D'Or nawe yamaze gusiba amafoto yose agaragaraho Kimenyi Yves kuri Instagram ye

Inyarwanda ifite amakuru ko kugeza ubu haba hagiye kuzura ukwezi muri aba nta n'umwe uvugana n'undi nyuma y’imyaka itari mike bari bamaze bakundana. Didy D’Or yasibye amafoto yose ariho Kimenyi Yves ku mbuga nkoranyambaga na Kimenyi Yves nawe ahita ayasiba ariko we by’umwihariko asiba amafoto yose yari afite ku rukuta rwe rwa Instagram asigaho ifoto imwe y’abantu bo mu muryango we.

Kugeza magingo aya nta mpamvu n'imwe yari yavugwa yatumye batandukana gusa ariko kandi amakuru yizewe agera ku Inyarwanda ahamya ko aba bombi bamaze iminsi batandukanye ku buryo ndetse buri umwe yatangiye kwiyakira no gutangira ubuzima bushya.

DiddyDiddy

Aba bombi batandukanye nyuma y'igihe bakanyujijeho mu rukundo rwanamamaye cyane mu itangazamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndizeye4 years ago
    Ariko umenya ariyo mpamvu kimenyi yatsindwaga ibitego bidasobanutse
  • tuyisingize v christian4 years ago
    uyu mutoto ndahita mwitwarira tu





Inyarwanda BACKGROUND