RFL
Kigali

VIDEO: IBTC Film and Design School yavugutiye umuti ikibazo kiri muri Cinema Nyarwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/06/2019 18:23
1


Ubuyobozi bw’ishuri rya IBTC Film and Design School bwiyemeje gukemura ikibazo cy’ingutu muri Cinema Nyarwanda ndetse banahamagarira abantu b’ingeri zose kubagana bakarushaho kwiyungura ubumenyi no kwihangira imirimo bagakira.



Ni mu kiganiro Uwizeyimana Julie Claude, Umuyobozi w’iri shuri rya IBTC yagiranye na INYARWANDA aho yadutangarije bimwe mu byo bigisha birimo gukora ama Designs, Graphic design, kumenya ubwoko bwa Camera n’ibyo zikora ndetse n’uburyo butandukanye bwo kuzikoresha mu buryo bwimbitse aho bamwe mu bize muri IBTC bifashishwa mu kugura ama camera atandukanye kuko baba bizeweho ubuhanga.

Umuyobozi wa IBTC ahamya ko uwize muri iri shuri Camera iyo ari yo yose idashobora kumubera umutwaro ndetse anavuga icyo bisaba ngo wige muri IBTC Film and Design School, ishuri rikora ibijyanye no gufata amashusho, gukora Logo, Amballage zo gupfunyikira abakiriya, gukora Blanding z’ibikorwa bya zimwe muri kompanyi n’ibindi bigo bitandukanye. Bityo bamwe bakaba bahabwa akazi ndetse abandi bo bakaba banakihangira dore ko nta wanga kwigira no gukira.

Ukiri gusoma iyi nkuru ushobora kwibaza icyo bisaba ngo wige muri IBTC. Icya mbere bisaba ni ukuba wararangije kwiga Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) kuko ibyinshi mu byo bakora bisaba ubundi bumenyi nk’uko mwabisanga mu kiganiro. Bigisha abahungu, abakobwa, ababyeyi, abasaza n’abakecuru. Abantu b’ingeri zose kandi hakaba uburyo bwo kwiga amasaha 2 ku munsi, ndetse no muri weekend. Hari ndetse n’ishami ray IBTC muri DRC Congo.


Uwizeyimana Julie Claude aganira na Inyarwanda.com

Mu gihe kingana n’imyaka 8 bamaze bakora rero, IBTC yiyemeje gushyira imbaraga mu gukora filime, harimo no gukemura kimwe mu bibazo fiime nyarwanda ifite, bakuraho ikibazo cy’ibura rya filime, bakora amafiime documentaire ndetse banafasha zimwe muri Kompanyi mu kwamamaza ibikorwa byabo nk’uko mubisanga mu kiganiro twagiranye n’ubuyobozi bwa IBTC.

Mu gusoza, umuyobozi wa IBTC yahamagariye abantu batandukanye kugana iri shuri ngo bavome ubumenyi bwihariye bwazabafasha mu buzima bwabo buri imbere ndetse bakanabasha kwihangira imirimo bityo bikazabafasha guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo kuko isi ikeneye abantu nk’abo.

Uwashaka kubagana yabasanga mu mujyi wa Kigali, kwa Rubangura muri Etage ya 4, umuryango wa 6 no muri City Plaza muri Etage ya 2 umuryango wa 2. Abari i Rusizi bo bakwerekeza muri Congo kuko ari ho hafi. Ku mbuga nkoranyambaga Instagram yabo ni IBTC Film School ndetse no kuri YouTube ni ko bitwa. Kuri Facebook ni IBTC Rwanda. Wabahamagara kuri 0788543002 0728543002 cyangwa ukababona kuri www.ibtcfilmschool.com

Kanda hano ubone ubusobanuro bwimbitse kuri IBTCFilm and Design School







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYOMUGABO Vincent4 years ago
    Iri shuri naryizemo kandi nahakuye ubumenyi bwishi, kdi nshimira IBTC igitekerezo cyiza cyo kuba barashinze rink shuri. Mwarakoze kuko ubu tugeze kure twikorera ibyo twize.





Inyarwanda BACKGROUND