RFL
Kigali

Wari uzi ko kubyara ubazwe bigira icyo bihindura ku mubiri w’uruhinja?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/06/2019 18:14
0


Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’umuntu bagaragaje ko iyo umubyeyi abashije kubyara neza, hari Bagiteri z’ingenzi umubyeyi yohereza ku mwana zifasha cyane mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri we. Mu gihe umubyeyi abyaye abazwe izi bagiteri ntiziba zikigeze ku mwana.



Impamvu izi bagiteri ziba zitakigeze ku mwana biterwa n’uko umwana aba yanyuze aho atateganyirijwe kunyura. Ubu ni ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu gihugu cya Suwedi na Luxembur “Ibi kandi ni byo byerekana impamvu abana babyawe ba nyina babazwe bakunze kwibasirwa n’indwara zibasira ubudahangarwa cyane kurusha ababyawe bisanzwe” Ibi ni ibitangazwa na Professor Paul Wilmes, ukuriye aba bashakashatsi.

Ubusanzwe abana bavuka nta mikorobe n’imwe bafite. Gusa mu gihe cyo kuvuka ni bwo bagiteri z’ingenzi zihita zinjira mu mubiri; zikajya mu rwungana ngogozi, ku ruhu ndetse no mu bihaha. Izi bagiteri nizo zifasha umwana kubaka ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye, bumufasha guhangana n’indwara z’ubwoko bwose.

Abashakashatsi kuva cyera bagiye bashaka kumenya neza igihe bagiteri zitangirira kwinjira mu mubiri ku mwana. Izi bagiteri kandi ni zo zigira akamaro cyane mu buzima bw’umwana; aho zifasha mu gukomeza ubwirinzi bwe, bityo bikamufasha mu guhangana n’indwara aho aba atangiye ubuzima bwa wenyine.

Gusa ku bana bavuka ababyeyi babazwe byagaragaye ko izi bagiteri zibageraho ari nke cyane kurusha abana bavuka bisanzwe. Ibi ni byo byerekana cyane impamvu aba bana bakunda kwibasirwa n’indwara za hato na hato nk’ibicurane, inkorora, za allergies z’ubwoko bwose ndetse n'indwara zikomeye zibasira imikorere isanzwe y’umubiri.

 Src: www.nature.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND