RFL
Kigali

“Niba Argentine itsinzwe ni ikosa ry’ikipe yose ntabwo ari ikosa rya Messi”-Radamel Falcao

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/06/2019 17:01
0


Nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Argentine itakaje umukino wayo wa mbere muri Copa America wayihuje na Colombia aho yatsinze Argentine ibitego 2 ku busa, umukinnyi Radamel Falcao yavuze ko gutsindwa ku ikipe y’igihugu ya Argentine atari ikosa rya Messi wenyine.



Radamel Falcao umukinnyi wa Monaco akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Colombia, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino wabahuje na Argentine, yavuze ko gutsindwa kwa Argentine atari ikosa rya Messi wenyine ahubwo ari ikosa ry’abakinnyi bose ba Argentine muri rusange.

Radamel Falcao umukinnyi wa Monaco

Yagize ati:” …Hari igiciro wakwishyura kugira ngo ube uwa mbere ku isi? Niba utsinze igitego bagusaba icya kabiri. Niba utsinze igitego cya kufura bagusaba icyitari icya kufura wabikora? Ni akazi. Niba Argentine itsinzwe ni ikosa ry’abakinnyi bose ntabwo ari ikosa rya Messi ku giti cye”.

Kapiteni wa FC Barcelona akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi muri iyi minsi ntabwo ari mu bihe byiza nyuma yo gutsinda ikipe ya Liverpool mu mukino ubanza n'ikipe ye ya FC Barcelona ikaza kubakuramo mu mukino wo kwishyura.

Messi kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine 

Byongeye kwisubiramo ubwo ikipe y’igihugu ya Argentine abereye kapiteni yatsindwaga irushanwa na Colombia umukino wayo wa mbere muri Copa America.7

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND