RFL
Kigali

Michel Platini wahoze ari umuyobozi wa UEFA afungishijwe ijisho

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/06/2019 15:59
0


Uwahoze ari umuyobozi wa UEFA, Michel Platini afungishijwe ijisho, aho acyekwaho kuba yarakiriye ruswa kugira ngo Qatar yakire igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2022.



Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa akaba n’umuyobozi wa UEFA guhera mu mwaka wa 2007 kugeza 2015, Platini w’imyaka 63 y’amavuko muri iki gitondo cyo kuwa 18 Kamena 2019 yatangiye gukorwaho iperereza ku ihabwa ry'igikombe cy'isi rya Qatar kizaba mu mwaka wa 2022, aho bikekwa ko yaba yarakiriye ruswa ya miliyoni 1.3 y'amayero.

Michel Platini wahoze ari umuyobozi wa UEFA

Michel Platini afungishijwe ijisho nk’uko ibitangazamakuru byinshi bibitangaza.
Uyu mugabo ari gukorwaho iperereza niba koko nta ruswa yakiriye ubwo habagaho gutora igihugu kizakira igikombe cy’isi cya 2022 aho byaje kurangira gihawe Qatar.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND