RFL
Kigali

Peace Cup 2019: Imikino ya ¼ iratangira kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/06/2019 11:20
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2019 ku bibuga bitandukanye hirya no hino mu gihugu haratangirira imikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2019 aho ikipe ya Police FC izaba iri kuri sitade Umuganda ikina na Etincelles FC.



Mu gihe ikipe ya Police FC izaba icakirana na Etincelles FC kuri sitade Umuganda, ikipe ya AS Kigali izaba iri kumwe na Gasogi United kuri sitade ya Kigali. Imikino izatangira saa cyenda zuzuye (15h00’).

Ikipe ya Police FC ifite igikombe cy’Amahoro 2015, iri mu rugendo rwo gushaka ikindi gikombe cyatuma izasubira mu mikino Nyafurika ya Total CAF Confedetion Cup iherukamo mu 2016.


Police FC iramanuka i Rubavu gucakirana na Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu

AS Kigali nayo ifite igikombe cy’Amahoro cya 2013 kuri ubu iri mu rugamba rukomeye rwo gushaka ikindi gikombe kuko yageze muri ¼ cy’irangiza ikuyemo APR FC mu mikino ya 1/8 cy’irangiza.

Imikino ya ¼ cy’irangiza izakomeza kuwa Kane tariki 20 Kamena 2019 ubwo ikipe ya Rayon Sports izakira Gicumbi FC kuri sitade ya Kigali mu gihe SC Kiyovu izaba icakirana na n’Intare FC.


Rayon Sports izacakirana na Gicumbi FC kuri uyu wa Gatatu

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatatu tariki 19 Kamena 2019

-Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00’)

-AS Kigali vs Gasogi United (Stade de Kigali, 15h00’)

Kuwa Kane tariki 20 Kamena 2019

-Rayon Sports vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h00’)

-Intare FC vs Sc Kiyovu (Kicukiro Turf, 15h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND