RFL
Kigali

Prosper Nkomezi yatumiye Serge Iyamuremye mu gitaramo yise 'Ibasha Gukora Live Concert'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/06/2019 9:23
0


Prosper Nkomezi uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi agiye gukora igitaramo cye cya mbere kuva atangiye umuziki. Muri iki gitaramo yise 'Ibasha Gukora Live Concert', Prosper Nkomezi azaba ari kumwe na Simon Kabera, Alarm Ministries, Serge Iyamuremye n'abandi baririmbyi atari yatangaza.



Prosper Nkomezi ni umusore ukiri muto ukunzwe mu ndirimbo Sinzahwema (benshi bazi nka Amamara), Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga, Hazaba n'izindi. Nyuma yo gutangaza ko mu gitaramo cye azaba ari kumwe na Simon Kabera, kuri ubu Prosper Nkomezi yatangaje undi muhanzi bazafatanya, uwo akaba ari Serge Iyamuremye.


Serge Iyamuremye yatumiwe mu gitaramo cya Prosper Nkomezi

Ni igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Sinzahwema'. Iki gitaramo kizaba tariki 7/7/2019 kibere muri Kigali Serena Hotel. Asobanura impamvu yamuteye gutegura iki gitaramo Prosper Nkomezi yabwiye INYARWANDA ati "Ngiye gukora concert kubera ko ari igihe nyacyo. Nari maze igihe babinsaba abakunda ibihangano byanjye ariko nari ntegereje isaha y'Imana ariyo iyi yageze."


Serge Iyamuremye azaririmba mu gitaramo cya Prosper Nkomezi


Alarm Ministries nayo izaririmba mu gitaramo cya Prosper Nkomezi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND