RFL
Kigali

Rayon Sports yasezereye Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/06/2019 18:42
7


Ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya Shampiyona 2018-2019 yamaze gutandukana na Manzi Thierry kimwe na Niyonzima Olivier Sefu bayifashije gutwara iki gikombe nyuma y’uko bananiwe kumvikana ku bijyanye no kuba basinya amasezerano mashya.



Kuri Manzi Thierry wari umaze iminsi ari kapiteni w’iyi kipe, atandukanye na Rayon Sports amaze kugaragaza ko ikibazo cy’amafaranga gihora giteza ibibazo muri Rayon Sports kimaze igihe kandi kitazanacika kuko ngo ni yo sura ya Rayon Sports.

Mu ibaruwa Rayon Sports yageneye Manzi Thierry bamubwiye ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019 yemerewe gusinya mu ikipe ashaka kandi ko bamushimira umusanzu yahaye ikipe ndetse bakanamwifuriza amahirwe mu y’indi kipe azajyamo.

Manzi Thierry yari amaze imyaka ine muri Rayon Sports kuko yayigezemo mu 2015 avuye muri Marines FC mu Karere ka Rubavu.



Ibaruwa ikura Manzi Thierry muri Rayon Sports

Ku ruhande rwa Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu nawe yahawe ibaruwa isa n’iya Manzi Thierry ndetse nawe abwirwa ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019 yemerewe kugana mu ikipe ashaka bitewe n’uko nawe yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ko adashaka kongera amasezerano.

Niyonzima Olivier Sefu yari amaze imyaka ine muri Rayon Sports kuko yayigezemo hagati mu 2015 avuye mu Isonga FA, akaba yari umukinnyi ntakorwaho hagati mu kibuga.



Ibaruwa isezerera Niyonzima Olivier Sefu 

Kuri Niyonzima Olivier Sefu biravugwa ko agiye kugana muri APR FC mu gihe Manzi Thierry we bishoboka ko yaba agiye kujya hanze y’u Rwanda mu gihugu kiramenyekana.


Ubwo yari amaze gutsinda Marines FC, Manzi Thierry yazamuye igitambaro cy'abakapiteni asa n'aho ari gusezera abafana ba Rayon Sports  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ishimwe Pacifique4 years ago
    Abayobozi Ba Rayonsports Bakwihanganye Koko Bakareka Gukunda Amafaranga Nahubundi Ko Numva Abakinnyi Bayishizeho?
  • Claudi4 years ago
    Aha iyi niyo rayon sport rero yirukana inkingi zamwamba
  • Niyonsenga ezechier4 years ago
    Ikipe noneho nibwo yaba ikipetu ntibakigire igufwa kwabisa uwitwara nabi bamucishaho kbx kugumuka abakinyi bacu bazakura ryari koko
  • Niyonsenga ezechier4 years ago
    Iyimyitwarire ntago yarikwiriye kuranga abobasore ikirayi kimwe kiboze ntugikure mubindi kibitera kubwira umwanzuro wubuyobozi Bwa rayon nisawa
  • jules4 years ago
    Ewan babera bakoze akanku nyako noneho Nibabareke niba bumva ko badashaka kuyikinira Ntamuntu kampala kuba uri kongwe ntibivuze gukora ibyo wishakiye
  • Iradukunda Jean Paul4 years ago
    nuko nimwigendere, rayor sport izize ubukene bwayo. a.p.l nayo ibehafi.
  • Iradukunda moise4 years ago
    ntampamvu yokwinginga kd ikipeyacu ntacyizayibuza gukomera babareke bagende natwe turabishigikiye kd turibenshi ntatekerezako umukinnyiwe wageramwikipeyacu yatera kd bikagendaneza twentampamvu yokorora ibibi kd ndashimira ubuyobozibwikipe kucyemezobwafashe kd ntabyimbabazi





Inyarwanda BACKGROUND