RFL
Kigali

Indwara idasanzwe yadutse muri bimwe mu bigo by’amashuri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/06/2019 16:44
0


Indwara idasanzwe imaze kugera mu bigo bibiri by'amashuri yisumbuye mu Burengerazuba no mu Burasirazuba bw’igihugu gusa kugeza ubu nta cyaba cyateye iyi ndwara kiramenyekana cyane ko abamaze kuyirwara bababara mu mavi kugeza n’aho badashobora kugenda.



Ibi bigo bivugwamo iyi ndwara ni ibigo by'abakobwa. Abanyeshuri babarirwa mu magana bamaze kugaragaza ibimenyetso byayo. Umunyamakuru wa BBC Jean Claude Mwambutsa yagiye mu ishuri ryisumbuye rya NEGA mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nemba, bamubwira ko hari abanyeshuri bafite iyi ndwara.

Umuyobozi w'iri shuri, Hamza Nomani, yavuze ko ku banyeshuri 300 bacumbikiye, 24 muri bo bafite ubu burwayi, kugeza ubu bataramenya ubwo ari bwo. Umwe mu bayirwaye yabwiye BBC ko yafashwe mu cyumweru gishize akajya iwabo bakamujyana kwa muganga, akagarurwa ku ishuri ku wa mbere ariko n'ubu atarakira kuko agenda ari uko abifashijwemo na bagenzi be.

Ku kigo nderabuzima cya Gashora kiri hafi y'iri shuri, umuyobozi wacyo Habimana Landouard avuga ko bataramenya igitera iyi ndwara idafite ikindi kimenyetso uretse kubabaza uyirwaye mu mavi. Bwana Habimana ati: "Turimo turabikurikirana, urwego rw'akarere rwavuganye na minisiteri y'ubuzima kugira ngo abarwayi babakorere ibindi bizamini birenzeho tumenye icyaba kibitera".

Uretse aha mu Bugesera mu burasirazuba bw'u Rwanda, abo kuri iki kigo bavuga ko iyi ndwara yagaragaye no mu mu kigo cy'abakobwa cya Rambura mu karere ka Nyabihu, iburengerazuba. Nta mibare rusange y'abamaze gufatwa n'iyi ndwara iratangazwa. Ministeri y'ubuzima kugeza ubu ntacyo iratangaza kuri iyi ndwara. Kuri iki kigo cyo mu Bugesera bavuga ko bategereje itsinda ry'inzobere ziva mu bitaro bya gisirikare by'u Rwanda ziza gusobanura iby'ubu burwayi butamenyerewe.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND