RFL
Kigali

Gisele Precious yahembuye imitima y'abitabiriye igitaramo gikomeye yakoreye i Rubavu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/06/2019 12:05
0


Kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019, nibwo mu karere ka Rubavu kuri ADEPR Gisenyi habereye igitaramo gikomeye 'Imbaraga Live Concert' cyateguwe n'umuhanzikazi Giselle Precious uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Imbaraga Live Concert ni igitaramo cyateguwe na Giselle Precious ku nshuro ye ya mbere kuva atangiye umuziki. Ni igitaramo cyabereye mu karere ka Rubavu aho Gisele yanatangiriye umuziki. Muri iki gitaramo cyacuranzwemo umuziki w'umwimerere, Gisele yari ari kumwe n'abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo nka Bosco Nshuti, Simon Kabera na Bahati Alphonse ukongeraho na korali Bethlehem na korali Bethel zo mu karere ka Rubavu. Iki gitaramo cyarangiye saa moya na mirongo ine z'umugoroba ubona abantu bakinyotewe kuramya no guhimbaza Imana.


Gisele Precious mu gitaramo cye cya mbere

Iki gitaramo cyatangiye cyaranzwe n'ubwitabire budasanzwe ndetse no kunyurwa ku mpande zose. Giselle Precious yavuze ko yishimwe cyane ndetse ashimira n'Imana yamufashije ndetse avuga ko yizeye impinduka zizavamo. Ku isaa cyenda zuzuye korali Bethlehem niyo yafunguye igitaramo ishimisha imbaga y'abakirisitu yari yaje guhemburwa n'ijambo ry'Imana. Nyuma hakurikiyeho korali Bethel dore ko buri korali yahabwaga iminota makumyabiri n'irindwi (27) ikayikoresha uko yifuza. 

UMVA HANO INDIRIMBO 'IMBARAGA Z'AMASENGESHO' YA GISELE PRECIOUS

Mu mbaraga nyinshi ndetse n'umurava ku makorali nka Bethlehem na Bethel zabanje byaje gufungurira inzira umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Giselle Precious wahise akurikiraho ahagana saa kumi z'umugoroba ataramira abakunzi be karahava. Mu gihe kingana n'isaha irenga yamaze imbere y'imbaga y'abantu batari bake bari baje guhemburwa n'imbaraga z'amasengesho barimo n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu, ari we Murenzi Janvier, Giselle Precious yarishimiwe cyane.


Gisele aririmba anicurangira gitari, ibyihishe abahanzi nyarwanda benshi

Uyu muhanzikazi Gisele Precious yateye benshi amatsiko ubwo yinjiraga kuri stage dore ko yabanje gutungura abari bitabiriye igitaramo ubwo yabarekaga hakabanza abaririmbyi be we akaza nyuma, hagashira nk'iminota itanu ari kuririmba bategereje batazi aho aturuka. Bitunguranye Giselle yaturutse mu bakirisitu n'ibyishimo byinshi aririmba indirimbo 'Imbaraga z'amasengesho' ari nayo ndirimbo yitiriye igitaramo cye, aririmba n'izindi zitandukanye zafashije benshi kujya mu mwuka. 

Mu kiganiro n'umuramyi Bosco Nshuti waririmbye muri iki gitaramo yavuze ko Giselle Precious ari umuramyi ukomeye by'umwihariko nko kuba aririmba akanacuranga ngo ni by'agaciro cyane. Bosco Nshuti yongeyeho ko imbere ha Giselle Precious ari heza. Yagize ati" Umurimo wo kuramya nawutangiye cyera cyane, kandi kuramya hari ikintu kinini bihindura ku buzima bw'umuntu ubikora cyane.


Bosco Nshuti mu gitaramo cya Gisele Precious

Bosco Nshuti yakomeje agira ati "Giselle arashoboye kuko ni gake wabona abakobwa baririmba kandi banacuranga, ahandi barahari ariko mu Rwanda ni gake cyane gusa twizeye ko bizagenda bigerwaho ariko icyo nari niteze kwari ugutanga ibyo mfite hanyuma nkabiha abakunzi banjye, abakunzi bo kuramya kandi nabikoze Imana ishimwe cyane ku bwa Giselle Precious wateguye igitaramo nk'iki". Bosco Nshuti avuga kuba yasanze indirimbo ze zizwi mu karere ka Rubavu ari ibyo kwishimira kuri we. Yanadutangarije ko hari igitaramo ari gutegura muri Nzeli uyu mwaka gusa ngo ntaramenya neza aho azagikorera.

Mu kiganiro gito INYARWANDA yagiranye na Giselle Precious n'ibyishimo byinshi yavuze ko igitaramo cyagenze neza ndetse avuga ko uko yabikoze habamo gufashwa n'Imana cyane. Precious yongeyeho ko kuba igitaramo 'Imbaraga Live Concert' yizeye ko hari impinduka zigaragara ku bwa cyo yingingira n'abandi kujya bitabira ibitaramo mu buryo bwo kwiga. Yagize ati:

"Ndi gushima Imana cyane kubera ko hari ibyo nari napanze ko biri bubeho ariko habayeho gufashwa n'Imana. Imbaraga z'amasengesho ni yo ntego yari iteganyijwe mu buryo bwo gukangurira abantu gusenga bashyiramo agatege muri rusange. Abitabiriye igitaramo hari byinshi bagiye batahanye harimo imbaraga zo gusenga gusa n'abandi bajye baza bige kandi nizeye ko iki gitaramo kiranshyira ku yindi level (ntera) na cyane ko ari cyo gitaramo cyanjye cya mbere".


Simon Kabera yaririmbye mu gitaramo cya Gisele Precious


Gisele Precious yishimiwe cyane mu gitaramo yakoreye i Rubavu

UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu (Inyrwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND