RFL
Kigali

Uyu munsi Kendrick Lamar yujuje imyaka 32: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/06/2019 9:27
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 25 mu byumweru bigize umwaka tariki 17 Kamena, ukaba ari umunsi w’169 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 197 ngo umwaka urangire.




Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi: 1885: Ikirango cy’ubwigenge cya Leta zunze ubumwe za Amerika (Statue of Liberty) cyagejejwe mu mujyi wa New York, aho giherereye kugeza ubu. 1939: Mu bufaransa hishwe umuntu wa nyuma hakoreshejwe uburyo buzwi nka Guillotinage, ubwo Eugen Weidmann wari warakatiwe igihano cyo gupfa yicwaga, mu mujyi wa Versailles. 1944: Igihugu cya Iceland cyabonye ubwigenge bwacyo kuri Denmark. 1987: Inyoni ya nyuma yo mu bwoko bwa Dusky Seaside Sparrow yarapfuye, ubu bwoko bw’inyoni buhita buzimira burundu ku isi. 1991: Inteko ishingamategeko ya Afurika y’epfo yanze gutora itegeko ryateganyaga kubarura abantu hakurikijwe amoko yabo bakivuka, ibi bikaba byarakozwe mu guhangana n’ivanguraruhu. Abantu bavutse uyu munsi: 1980: Venus Williams, umukinnyikazi wa Tennis wabigize umwuga w’umunyamerikakazi, akaba n’umuvandimwe wa Serena Williams nibwo yavutse. 1982: Alex Rodrigo Dias da Costa, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Brazil nibwo yavutse. 1985: Rafael Sóbis, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse. 1986: Marie Avgeropoulos, umukinnyikazi wa filime w’umunya-Canada, wamenyekanye nka Octavia muri filime y’uruhererekane ya The 100 nibwo yavutse. 1987: Kendrick Lamar, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse. Abantu bitabye Imana uyu munsi: 1940: Arthur Harden, umunyabutabire w’umwongereza, akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Nobel ku bushakashatsi yakoze ku guhinduka inzoga kw’isukari (fermentation) yaratabarutse, ku myaka 75 y’amavuko. 1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje. Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi: Uyu munsi harizihizwa umunsi wa Mutagatifu Hervé na Rainerius Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo guhangana n’amapfa n’ubutayu ku isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND