RFL
Kigali

FIBA ZONE V U16: U Rwanda na Uganda batwaye ibikombe bikuru, Tanzania ihabwa igikombe cy’ubworoherane-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/06/2019 14:51
0


Ikipe y’ingimbi z’uRwanda zitarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball zatwaye igikombe cy’Akarere ka Gatanu 2019 (FIBA Zone V 2019) nyuma yo gutsinda Uganda mu mikino ibiri bakinnye muri iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda kuva kuwa 10-15 Kamena 2019.



Ikipe y’ingimbi z’u Rwanda yatsinze Uganda amanota 96-36 mu mukino ubanza mbere yo kongera gutsinda amanota 72-51 mu mukino wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019 ubwo hatangwaga ibikombe.



Ikipe y'ingimbi z'u Rwanda bamanika igikombe 

U Rwanda rwahise rubona itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera muri Cape Verde muri Kanama 2019.

Mu bangavu, ikipe aya Uganda yatahanye igikombe nyuma yo gutsinda u Rwanda amanota 74-49 mu mukino kwishyura wasoreje indi yo mu bangavu. Uganda yahise ibona itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza kuwa 4 Kanama 2019 muri Kigali Arena.



Abangavu ba Uganda batwaye igikombe banabona itike izabagarura mu Rwanda

Muri uyu muhango wo gutanga ibihembo bya FIBA Zone V 2019 yaberaga mu Rwanda, ikipe y’abangavu ya Tanzania yahawe igikombe nk’ikipe yagaragaje koroherana mu kibuga no mu irushanwa muri rusange (Fair Play Trophy).


Abangavu ba Tanzania bahawe igikombe cy'ubworoherane

Ikipe y’abangavu b’u Rwanda basoje bafite amanota atanu (5) bakuye mu mikino itatu kuko yatangiye batsindwa na Tanzania amanota74-63 ku munsi wa mbere, batsindwa na Uganda amanota 63-55 mu mukino wa kabiri mbere yo kwishyura Tanzania bakayitsinda amanota 61-54. Basoje batsindwa na Uganda amanota 74-49. Abangavu b’u Rwanda bafite itike y’igikombe cya Afurika mu cyiciro barimo kuko kizabera mu Rwanda kuva tariki 26 Nyakanga kugeza kuwa 4 Kanama 2019 muri Kigali Arena.


Abakapiteni b'ibihugu byitabiriye bateruye ibikombe

Ingimbi z’u Rwanda zasoje zifite amanota ane (4) zakuye mu mikino ibiri batsinzemo Uganda, bityo u Rwanda ruhita rubona itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera muri Cape Verde muri Kanama 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND