RFL
Kigali

Peace Cup 2019: Police FC yakomeje inganyije na Etoile, Bugesera FC na MVS zirasezererwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/06/2019 18:10
1


Ikipe ya Police FC yakomeje muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2019 ibanje kunganya na Etoile de l’Est igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019.



Muri uyu mukino, Police FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 26’ gitsinzwe na Ngendahimana Eric mbere y’uko Etoile de l’Est yishyura ku munota wa 35’ gitsinzwe na Ngabitsinze Fuad.


Eric Ngendahimana kapiteni wa Police FC

Nyuma yo kunganya na Etoile de l’Est, Police FC yakomeje kuko umukino ubanza yatsinze ibitego 2-1 i Kibungo. Police FC iheruka igikombe cy’Amahoro 2015 ubwo yatsindaga Rayon Sports ku mukino wa nyuma.


Police FC yageze muri 1/4 ikuyemo Etoile de l'Est

 Ikipe ya Mukura Victory Sport ifite igikombe cy’Amahoro 2018 yakuwemo na SC Kiyovu nyuma yo kutsinda igiteranyo cy’ibitego 3-2. Umukino ubanza wabereye i Huye , Kiyovu SC yari yatsinze Mukura VS ibitego 3-1. MVS yageze ku kibuga cya Mumena itsinda SC Kiyovu igitego 1-0.



Ndayishimiye Celestin umaze igihe yaravunitse amaze kugaruka

Indi kipe yasezerewe ni Bugesera FC yakuwemo n’Intare FC nyuma yo kubatsinda ibitego 4-2 nk’igiteranyo cy’imikino ibiri (Aggregate). Umukino waberaga u kibuga cya Kicukiro, Intare FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 nk’uk byagenze mu mukino ubanza.


Ngabitsinze Fuad (8) yatsindiye Etoile de l'Est

Gicumbi FC yakuyemo Espoir FC nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura waberaga i Rusizi. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0 i Gicumbi.

Amakipe yakomeje arimo; Plice FC, Intare FC, Gicumbi FC na SC Kiyovu andi makipe agomba kumenyakana kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2019.


Songa Isaie yahize igitego arakibura 

Dore uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019

-Police 1-1 Etoile(3-1)

-SCKiyovu 0-1 MVS (3-2)

-Bugesera FC 1-2 Intare FA(2-4)

-Espoir FC 1-1 Gicumbi FC(1-1)

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru:

-AS Kigali FC vs APR FC (Stade de Kigali, 15h00)

-Rayon Sports FC vs Marines FC (Stade Kicukiro, 15h00)

-Rwamagana City FC vs Gasogi United (Rwamagana, 15h00)

-Etincelles FC vs Hope FC (Stade Umuganda, 15h00)


Iyabivuze Osee (22) ashaka inzira  








Usabimana Olivier (11) yari yabanje mu kibuga


Peter Otema (17) yabanje mu kibuga asimburwa na Osee Iyabivuze 


Jean Paul Muhoza umutoza wa Etoile de l'Est





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengimana j damur4 years ago
    ejo Reyon sport izatsinda,2,0, kubusa bwa marine





Inyarwanda BACKGROUND