RFL
Kigali

“Uduhe umutima w’ubwenge utwigishe kubabarira” Muhire Nzubaha mu ndirimbo nshya yise ‘Umutima w’Ubwenge’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/06/2019 15:58
0


Muhire Nzubaha ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Asante Mungu’ aherutse gushyira hanze, kuri ubu agarukanye indirimbo nshya yise ‘Umutima w’Ubwenge’ ibumbatiye ubutumwa buhamagarira abantu kugira umutima ubabarira.



Muhire Nzubaha azwi mu ndirimbo zirimo; Himbazwa Ft Kipenzi, Ndengera, Umutima wera, Asante Mungu n'izindi. Yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya 'Umutima w'Ubwenge' mu rwego rwo gusaba abantu kubohoka bagatunga imitima yuzuye imbabazi ndetse bakiga kubabarira. Muri iyi ndirimbo ye nshya aririmbamo ko buri muntu wese mu Itorero rye abarizwamo aba akwiriye kuba uwejejwe muri ryo kuko Umukiza (Yesu Kristo) ari hafi kugaruka.


Muhire Nzubaha

"Uduhe Umutima w’Ubwenge utwigishe kubabarira. Za mbabazi zawe Yesu wagize ku musaraba uzitwigishe natwe tumenye uko tubabarira wowe Nyir’Imbabazi. Baguteye icumu uraceceka, ubabarira abakwicaga, umujinya uwusimbuza imbabazi, njye wari mubi ndababarirwa, Yesu warakoze. Buri muntu mu Itorero abe UWEJEJWE muri ryo Umukiza ari bugufi, imirindi ye ndayumva." Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo.


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUTIMA W'UBWENGE' YA MUHIRE NZUBAHA


REBA HANO 'ASANTE MUNGU' YA MUHIRE NZUBAHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND