RFL
Kigali

Nyuma y’igihe kinini acuranga ahanyuranye umuziki wa ‘Live’, umuhanzi Rich Malik yasohoye indirimbo ye ya mbere bwite -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/06/2019 16:02
12


Abantu bakunda gusohokera ahacurangirwa ndetse hakanaririmbirwa muzika y’umwimerere ibyo benshi bakunze kwitwa “ Live Music”, bazi uyu musore Rich Malik, wagiye acurangira ndetse akanaririmbira ahantu hatandukanye, haba mu mahoteli akomeye ya hano i Kigali ndetse no mu tubyiniro, Malik uyu mwuga yawutangiye ahagana mu mwaka wa 2013.



Kuri ubu rero, uyu muhanzi yamaze guca undi muvuno, wo gufatanya uyu mwuga, ndetse no kuba umuhanzi ku giti cye, aho yamaze no gushyira hanze indirimbo ya mbere akaba yarayise “ Lucky”. Muri iyi ndirimbo, aba agaruka ku buryo umukobwa akunda bazabana, bagasazana, ariko kubera ukuntu bakundana cyane, abana babo bakazasigara bandika ibitabyo byerekeye urukundo rudasanzwe abo babyeyi babo bakundanaga, ndtse inkuru y’urukundo rwabo ikazaba kimomo hose, ko rwari urukundo rw’amateka.

Rich

Rich Malik mu ndirimbo ye nshya "Lucky"

Aganira na Inyarwanda.com, yagarutse kuri gahunda ndende afite muri muzika, aho yavuze ko hari abantu bari gukorana atifuje gutangaza amazina, ko ngo gahunda bafite ari ugukora indirimbo nyinshi, zikajya zishohokana n’amashusho yazo, kugira ngo abakunzi be batazagira icyo bamuburana. “Iyi ndirimbo niyo mpereyeho, ariko gahunda ikurikira ni ukujya dukora amajwi, agasohokana n’amashusho, kugira ngo turyoherwe na muzika ya nyayo, nyuma tuzagira umwanya wo gukorana n’abandi bahanzi, mu rwego rwo kwagura ibikorwa, no gukorana bya hafi n’abandi” Rich Malik aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com.

Nk’uko yabitangaje, ngo iyi ndirimbo “ lucky” yamaze gufatirwa amashusho yayo, mu minsi ya vuba iraba yamaze kugera ahagaragara. ubusanzwe uyu musore ni umuhanga mu bijyanye n’ijwi rye, akaba ari naho yakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo ze bwite.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA RICH MALIK YISE “LUCKY”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Phizo4 years ago
    Wowoooo! Mbega injwi ryiza. Urarusha Bluce Mellody kbs. R.Kelly of Rwanda.
  • Rugamba4 years ago
    Indirimbo irihe x man umbwire nkufashe bro
  • Niyitegeka Aaron4 years ago
    Caurage muhungu wanjye ndagushyigikiye kdi video nujya kuyikora uzanshake ntaribi
  • will Wanzayire4 years ago
    courage courage
  • Murego Felicien4 years ago
    azi kwambara da, big up Rich Malik
  • Iriza Milène4 years ago
    uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru arakoze, impano nk'izi nizo zikenewe, big up inyarwanda
  • Rumongi Frank4 years ago
    kandi reka mbabwire, nyuma yo kumva iyi ndirimbo, nabwira Ba Christopher na ba Melody ntu bye pe, hahaha
  • bitangwanyo David4 years ago
    wow, uyu musore niyumviye ukuntu aririmba agikorana na ba Hope muri galaxy mu kiyovu, gusa sinari nzi aho asigaye akorera, turamwishimiye, uyu arabamara
  • Tumushabe4 years ago
    komerezaho bro! unarenzeho kbxa
  • Tumushabe4 years ago
    Muhungu wange ndakwemera kora umuziki kuko niyo mpano yawe peeeeee just contact me for any support
  • Chris4 years ago
    Tumbagira tumbagira muvandimwe
  • mashmwed4 years ago
    do the best Gad will do the rest... urabasha young talented I know in EA





Inyarwanda BACKGROUND