Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu muri sitade nto ya Remera harasozwa imikino y’akarere ka Gatanu ku ngimbi n’abangavu bakina Basketball, irushanwa ryatangiye ku wa Mbere tariki 10 Kamena 2019.
Mu cyiciro
cy’abahungu bari gushaka itike y’imikino Nyafurika y’ingimbi izabera muri Cap
Verde umwaka utaha wa 2020 mu gihe abakobwa bari gushaka itike y’igikombe cya
Afurika cy’ibihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki 26 Nyakanga kugeza kuwa 4
Kanama 2019 muri Kigali Arena i Remera.
Mu cyiciro
cy’abakobwa, u Rwanda rufite itike kuko ari rwo ruzakira imikino ya nyuma
Nyafurika. Hagati ya Tanzania na Uganda bagomba kwishakamo ikipe izagaruka mu
Rwanda mu mikino Nyafurika.
U Rwanda na Uganda barahura saa moya z'uyu wa Gatandatu
Ikipe y’abangavu
b’u Rwanda bafite amanota ane (4) bakuye mu mikino ibiri kuko yatangiye
batsindwa na Tanzania amanota74-63 ku munsi wa mbere, batsindwa na Uganda
amanota 63-55 mu mukino wa kabiri mbere yo kwishyura Tanzania bakayitsinda
amanota 61-54.
Kuri uyu wa
Gatandatu, u Rwanda ruracakirana na Uganda mu mukino wo kwishyura saa kumi n’imwe
z’umugoroba (17h00’) muri sitade nto ya Remera. Kwinjira kuri iyi mikino ni
ubuntu mu myanya yose ya sitade.
Abakobwa b'u Rwanda barasabwa gutsinda Uganda kugira ngo batange icyizere ku banyarwanda ku irushanwa bazakira
Abangavu ba
Uganda bafite amanota atandatu mu mikino itatu kuko batsinze u Rwanda, batsinda
Tanzania mu mikino ibiri bakinnye. Tanzania ifite amanota atanu kuko batsinze u
Rwanda, batsindwa na Uganda mu mikino ibiri mbere yo gutsindwa n’u Rwanda.
Mu cyiciro cy’ingimbi,
iyi mikino y’akarere ka Gatanu 2019 hitabiriye amakipe abiri arimo u Rwanda
rwakiriye na Uganda.
Umukino ubanza
hagati y’aya makipe warangiye u Rwanda rutsinze Uganda amanota 96-36 mbere y’uko
saa moya z’umugoroba w’uyu wa Gatandatu (19h00’) hagomba kuba umukino wo
kwishyura bityo u Rwanda rugahita rubona itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi
zitarengeje imyaka 16 kizabera muri Cape Verde kuko ari rwo rufite amahirwe menshi
bigendanye n’ikinyuranyo cy’amanota batsinze mu mukino ubanza.
Mu ngimbi hitabiriye u Rwanda na Ugahda
Dore uko
gahunda iteye:
Ku wa Gatandatu
tariki 15 Kamena 2019
17.00 –
Rwanda vs Uganda (Girls)
19.00 - Uganda vs Rwanda (Boys)
Dore uko
imikino yarangiye kuva ku wa Mbere:
Ku wa Mbere
tariki ya 10 Kamena 2019
-Rwanda
63-74 Tanzania (Girls)
Kuwa Kabiri
tariki 11 Kamena
– Tanzania
39-58 Uganda (Girls)
Kuwa Gatatu
tariki 12 Kamena 2019
17.00 - Uganda
63-55 Rwanda (Girls)
19.00 -
Rwanda 96-36 Uganda (Boys)
Kuwa Kane
tariki 13 Kamena 2019
-
Tanzania 54-61 Rwanda (Girls)
Kuwa Gatanu
tariki 14 Kamena 2019
- Uganda 78-36
Tanzania (Girls)
TANGA IGITECYEREZO