RFL
Kigali

Imibyinire y’abaturage b’i Cyahinda iri kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/06/2019 15:10
0


Muri iyi minsi itsinda rya Dream Boys riri gukorera ibitaramo hirya no hino mu gihugu mu turere dutandukanye. Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019 aba bahanzi bari bari mu karere ka Nyaruguru ahitwa Cyahinda, bataramira abaturage batari bake.



Ubwo Dream Boys yari mu gitaramo abafana bahawe rugari ku rubyiniro ngo berekane impano bafite mu kubyina, aha hazamutse umuhungu umwe n’inkumi imwe bagaragaza impano idasanzwe bafite mu kubyina, ibyatunguye abatari bake babashije kubibona ku mbuga nkoranyambaga. Uburyo babyinaga wagira ngo baritoje ndetse n'ubumenyi bafite mu kubyina byatumye bamwe bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys aganira na Inyarwanda yadutangarije ko iyo bari gutaramira abaturage bagira igihe baha abafana babo bakajya ku rubyiniro bakabyina indirimbo z’iri tsinda. Iki gice kigezweho mu gace ka Cyahinda aho bari bagiye gutaramira ni bwo ngo hazamutse umusore n'inkumi bakurirwa ingofero mu mibyinire yabo ndetse kuri ubu baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

REBA HANO IYI MIBYINIRE YABA BATURAGE B'I CYAHINDA

Iki gitaramo Dream Boys yakoreraga mu gace ka Cyahinda ni kimwe mu byo bamazemo igihe bitegurwa na MINISANTE, akaba ari ibitaramo bifite intego zinyuranye zirimo kurwanya igwingira ry’abana arina cyo bakoraga kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019.

Dream BoysDream BoysIbi bitaramo biritabirwa ku rwego rwo hejuruDream BoysAba ni bo babyinnye imbyino zabiciye ku mbuga nkoranyambaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND