Muri iyi minsi itsinda rya Dream Boys riri gukorera ibitaramo hirya no hino mu gihugu mu turere dutandukanye. Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019 aba bahanzi bari bari mu karere ka Nyaruguru ahitwa Cyahinda, bataramira abaturage batari bake.
Ubwo Dream Boys yari mu gitaramo abafana bahawe rugari ku rubyiniro ngo berekane impano bafite mu kubyina, aha hazamutse umuhungu umwe n’inkumi imwe bagaragaza impano idasanzwe bafite mu kubyina, ibyatunguye abatari bake babashije kubibona ku mbuga nkoranyambaga. Uburyo babyinaga wagira ngo baritoje ndetse n'ubumenyi bafite mu kubyina byatumye bamwe bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.
Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys aganira na Inyarwanda yadutangarije ko iyo bari gutaramira abaturage bagira igihe baha abafana babo bakajya ku rubyiniro bakabyina indirimbo z’iri tsinda. Iki gice kigezweho mu gace ka Cyahinda aho bari bagiye gutaramira ni bwo ngo hazamutse umusore n'inkumi bakurirwa ingofero mu mibyinire yabo ndetse kuri ubu baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
REBA HANO IYI MIBYINIRE YABA BATURAGE B'I CYAHINDA
Iki gitaramo Dream Boys yakoreraga mu gace ka Cyahinda ni kimwe mu byo bamazemo igihe bitegurwa na MINISANTE, akaba ari ibitaramo bifite intego zinyuranye zirimo kurwanya igwingira ry’abana arina cyo bakoraga kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019.
Ibi bitaramo biritabirwa ku rwego rwo hejuruAba ni bo babyinnye imbyino zabiciye ku mbuga nkoranyambaga
TANGA IGITECYEREZO