RFL
Kigali

Umuhanzi Yvan Muziki wo mu muryango wa Masamba Intore wari ufungiye muri Uganda yararekuwe ahita asubira i Burayi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/06/2019 11:53
0


Yvan Muziki ni umuhanzi w’Umurundi ufitanye isano ya hafi na Masamba Intore kimwe na Jules Sentore. Yvan Muziki usanzwe atuye mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, yari amaze igihe afungiye muri Uganda aho yari afunganywe n’itsinda ry’abantu barindwi bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.



Nyuma yo gufatwa bagafungwa  muri Gicurasi 2019 Yvan Muziki yaje kurekurwa ahita akomeza urugendo rwe asubira ku mugabane w’Uburayi nkuko yabitangarije Inyarwanda. Uyu muhanzi waganiriye na Inyarwanda ari ku kibuga cy’Indege cya Entebbe asuye mu Bubiligi tariki 12 Kamena 2019 yadutangarije ko yari yahuye n’ikibazo gikomeye ariko Imana yahabaye ubu akaba yararekuwe.

Aha Yvan Muziki yabwiye Inyarwanda ati” Urumva njye naringiye Uganda bamfashe mu itsinda ry’abandi bantu ariko rwose barandenganyaga kandi nabo barabibonye bangira umwere. Ubu ndarekuye ndanatashye.” Yvan Muziki utaganiriye cyane na Inyarwanda kubera ko yari mu kibuga cy’indege yabwiye umunyamakuru ko yafashwe kugira ngo akorweho iperereza ariko nyuma basanga arengana baramurekura.

Yvan Muziki

Yvan Muziki yari yafatiwe muri Uganda

Amakuru yaturukaga muri Uganda ubwo uyu musore yafatwaga yahamyaga ko Polisi yataye muri yombi itsinda ry’abantu batandatu imaze kubona amakuru yuko hari abantu bafite ibiyobyabwenge babasatse bakabafatana ibiro 16.5 bya Heroine. Yvan Muziki yatwijeje ko namara gutuza azatuganiriza uko byamugendekeye neza ndetse n’icyo byasabye ngo arekurwe.

Yvan Muziki benshi bamumenye mu ndirimbo nka Kayengayenge’ (isubiyemo), ‘Ntunsige’, ‘Nkumbuye’, ‘ Cherie’ na Urban Boys na ‘Byabihe’ yakoranye na Uncle Austin n’izindi nyinshi. Afite inkomoko mu Rwanda no mu Burundi, nyina ni umunyarwandakazi akaba avukana na se wa Masamba na Sentore, n’aho papa we akaba ari Umurundi igihugu azwimo cyane ndetse yubatsemo izina rikomeye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND