RFL
Kigali

Abafite ubumuga bakina umukino wa Tennis barasaba kongererwa ibisabwa ngo umukinnyi yitware neza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/06/2019 7:23
0


Mu Rwanda hari imikino imaze gutera imbere nk’umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, amagare n’indi igenda iza buhoro buhoro. Gusa, usanga ari icyiciro cy’abadafite ubumuga bityo ugasanga abafite ubumuga ntabwo bakunze kurebwa cyane muri iyi mikino iba yaramaze kwandika izina.



Tennis ni undi mukino umaze iminsi mu Rwanda n’ubwo usanga akenshi ibikorwa bijyanye n’uyu mukino bidakunze kumenyakana cyane nk’uko indi mikino ihagaze ku butaka bw’u Rwanda.

N’ubwo Tennis y’u Rwanda itarasesekara mu matwi y’abanyarwanda no hiryo no hino mu mfuruka z’igihugu, uyu mukino watangiye gahunda ikomeye yo guteza imbere umukino wa Tennis ku bafite ubumuga (Wheel Chair Tennis), gahunda binjiyemo neza mu 2017.

Muri uyu mwaka wa 2019, mu ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF) kimwe n’andi mashyirahamwe bari muri gahunda y’imikino yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.


Wheel Chair Tennis umukino usaba kwihangana no kugenda buhoro

Muri RTF bari mu gusoza imikino ya GMT 2019 aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019 hamenyekana abatwara imidali n’ibihembo aho bafitemo n’icyiciro cy’abafite ubumuga (Wheel Chair Tennis).

Umukino wa Tennis y’abafite ubumuga (Wheel Chair Tennis) mu Rwanda umaze imyaka ibiri utangijwe mu Rwanda aho kuri ubu bamaze kwiyongera mu mubare kuko batangiye ari abakinnyi bane ariko kuri ubu bakaba ari abakinnyi 26 bari mu mikino yo kwibuka 2019.

N’ubwo abakinnyi bagenda biyongera umunsi ku munsi, abakina umukino wa Wheel Chair Tennis ntabwo babura kugaragaza imbozagamizi zikomeye bahura nazo muri gahunda zo gukina uyu mukino.

Manishimwe Yvonne umutegarugoli ukina ukina umukino wa Tennis y’abafite ubumuga (Wheel Chair Tennis) avuga ko akurikije aho baherere bakina uyu mukino byari urugamba rutoroshye batanazi gucunga igare bakoresha mu kugenda, ariko kuri ubu babona bigenda biza nubwo hari ibyangombwa Babura bamwe bakanava mu mukino burundu.

“Ikintu dusaba abayobozi navuga ko ubufasha bw’ibanze barabuduha kuko twatangiye nta matike atugeza ku kibuga tubona ariko rimwe na rimwe bikanga kuko hari abagiye bavamo kugorwa no kugera ku kibuga ariko ikintu twabasaba nuko batwongerera amatike bakanongera ibindi bishoboka bisabwa umukinnyi nko kutumenyera icyatuma tugarura imbaraga (Recuperation)”. Manishimwe


Manishimwe Yvonne aganira n'abanyamakuru


Manishimwe Yvonne mu kibuga akina umukino wa Wheel Chair Tennis 

Dusabe Viateur ukuriye bagenzi be bakina umukino wa Tennis y’abafite umuga mu Rwanda avuga ko itangira ry’uyu mukino ryazanwe n’ishyira hamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda ariko bigenda bigorana ku bijyanye n’itera mbere ryawo ariko ngo nyuma yo kubona ko ari umukino watanga umusaruro byatumye bakanguka bashyiramo imbaraga.

“Wheel Chair Tennis igitangira watangijwe na RTF ariko ukabona ntabwo babishyiramo imbaraga cyane mu bjjyanye n’itera mbere ariko nyuma baje kubona ko birimo umusaruro mwiza biba ngombwa ko twajya gutangiza umukino mu bana”. Dusabe


Dusabe Viateur aganira n'abanyamakuru

Dusabe yakomeje agira ati “Byatangiye ari abakinnyi bane(4) mu mujyi wa Kigali aribo bakina gusa, ugasanga ku gitsina gore bo ntabo wabona ariko ubu barahari ndetse na RTF irabyumva kuko dukorana n’ibigo abana bigamo kandi nabo tugirana imikoranire ituma baduha abana mu gihe cy’amarushanwa ndetse no kuba bahabwa umwanya wo gukinira ku ishuri”.

Dusabe yavuze ko abana bari gukina imikino yo kwibuba baba baherecyejwe n’ababyeyi babo kuko ngo abenshi aribo babaha amatike abageza ku kibuga no kubashakira amazi banywa bari gukina.

Agaruka ku bushobozi bucye buri muri uyu mukino, Dusabe yavuze ko bagifite ikibazo cy’uko Babura uko bazamura abana bakiri bato cyane mu cyiciro cy’abagore.

“Muri uyu mukino ntabwo harabonekamo uburyo bwo gufasha abakiri bato mu cyiciro cy’abagore kugira batere imbere kuko akenshi usanga aribo bisaba gushyigikira cyane kugira ngo bitabire imikino nk’iyi iba igitangira”. Dusabe

Munyawera Aimable umwe mu bitanga ku giti cye kugira ngo umukino wa Tennis y’abafite ubumuga itere imbere avuga ko uyu mukino watangiye ukinwa n’abakinnyi umunani (8) baza kugenda bawuvamo hasigaramo bane gusa (4).


Munyawera Aimable afasha Wheel Chair Tennis nta nyungu ateganya 

Gusa ngo we yitanga yikoze ku mufuka bitewe n’urukundo rw’umukino kandi ko abandi baba bafite umutima wo gufasha uyu mukino bawugana kuko ho udasaba ibintu byinshi kugira ngo utere imbere.


Ubwo imikino y'amajonjora yari isojwe kuri uyu wa Gatanu






Abari n'abategarugori bari kugenda biyongera mu mukino wa Wheel Chair Tennis mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019 ubwo haraba hakinwa imikino ya nyuma ya Wheel Chair Tennis, abakinnyi barimo; Hakizimana Emmanuel, Bugingo Daniel, Erneste Ndayishimiye bazaba bakina bahatanira imyanya ya mbere mu bagabo mu gihe mu bagore Mutesi Faith, Burasa Charlotte na Imanishimwe Yvonne bazaba bahatana bashaka igikombe gikuru.

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND