RFL
Kigali

Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/06/2019 10:54
0


Ku munsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, benshi mu bayatanze bemeza neza ko ari igikorwa cy’ubugiraneza kuko uba ugaruye ubuzima bwa benshi utazi bityo ko buri wese akwiye kubigira ibye



Gutanga amaraso nicyo gikorwa cy’ibanze cyabimburiye umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso aho buri wese wabyifuzaga yabanzaga guca mu cyumba batangiramo amaraso akabona gukomereza mu cyumba cyateguriwe umunsi mukuru, aha rero ni naho bamwe mu bayobozi b’igihugu batandukanye barimo n’umugaba mukuru w’ingabo General Patrick NYAMVUMBA batangiye amaraso

 Kuri uyu munsi kandi hagiye hatangwa ibihembo bitandukanye ku bantu bamaze gutanga amaraso incuro nyinshi kurusha abandi aho hagiye hagaragara abantu bayatanze inshuro 171, 78 na 60 kandi bakaba bavuga ko bagikomeje gutanga ubuzima batanga amaraso kuri benshi

Umwe mu bahawe amaraso mu myaka ibiri ishize madam, Christine ASHIMWE avuga ko ashimira byimazeyo buri muntu wese utanga amaraso kuko nubwo atazi uwamuhaye amaraso igihe yari arembye ariko amushimira bikomeye kuko yarokoye ubuzima bwe, ibyo rero byahise bimuha imbaraga zo gutanga amaraso buri uko abyibutse kuko nawe yifuza gutanga ubuzima nkuko yabuhawe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND