RFL
Kigali

Kompanyi zirenga 600 zo muri Amerika zasabye ko amakimbirane hagati ya Amerika n’u Bushinwa yakemurwa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/06/2019 17:16
0


Walmart Inc, Target Corp z’izindi kompanyi zirenga 600 zandikiye perezida wa Amerika Donald Trump ibaruwa isaba ko ikibazo cy’ubwumvikane bucye mu bijyanye n’ubuhahirane kiri hagati ya Amerika n’u Bushinwa cyakemurwa. Izi kompanyi zigaragaza ko iki kibazo cyahungabanyije ubucuruzi muri Amerika ku bacuruza n’abaguzi.



Iyi ni yo baruwa iheruka muri nyinshi ziri kwandikirwa Perezida Trump ziturutse mu bukangurambaga bwiswe ‘Tariffs Hurt the Heartland’. Ubu bukangurambaga bushyigikiwe n’amatsinda arenga 150 y’ubucuruzi ahanini bushingiye mu buhinzi n’ubworozi, unganda, abadandaza ndetse n’abakora iby’ikoranabuhanga.

Muri iki gihe u Bushinwa na Amerika ntibameranye neza ku bijyanye n’ubucuruzi kuko Trump yongereye umusoro ku bicuruzwa hafi ya byose bituruka mu Bushinwa, gusa tariki 28 na 29 biteganyijwe ko azahura na perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu nama ya G20 aho bashobora kugirana ibiganiro byavamo umwanzuro w’icyakorwa muri iki kibazo. 

N’ubwo habura iminsi micye ngo iyi nama ibe, icyizere cy’uko Perezida wa Amerika Donald Trump yazisubiraho ni gicye cyane. Amakuru agera kuri Reuters dukesha iyi nkuru, yemeza ko impande zombi zitigeze zishyira ingufu mu kwitegura imishyikirano.


Walmart ni imwe mu makompanyi ashaka ko ubushinwa busonerwa

Muri iyi baruwa, izi kompanyi zagaragazaga ko kongera umusoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa atari uburyo bwiza bwo guca integer Ubushinwa bushinjwa gukora ubucuruzi mu buryo bunyuranyijwe n’ibyo bemeranyijwe, dore ko bagaragazaga ko uyu musoro wiyongera wishyurwa n’izi kompanyi zo muri Amerika aho kuba byagira ingaruka ku mushinwa uri gucuruza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND