RFL
Kigali

Umusore yabenze umukobwa undi ahita amuruma ururimi arucira hasi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/06/2019 13:18
0


Umukobwa witwa Adaia Lopez Esteve ukomoka muri Barcelona ho muri Espagne akurikiranweho guca ururimi umusore bahoze bakundana. Uyu mukobwa ngo yamaze kubengwa n’uyu musore, amusaba ko basomana ubwa nyuma basezeranaho, niko guhita aruma ururimi araruca arucira hasi ahita ahunga.



Uyu mukobwa yasabiwe n’umunyamategeko w’uyu musore ko bamufunga imyaka 8. Amakuru ahari avuga ko uyu mukobwa n’uyu musore bahuriye ku mbuga za interineti yanyuma bagakundana amezi abiri gusa bagahita batandukana. Uyu musore ngo yari arambiwe uburyo uyu mukobwa yahindagurikaga buri kanya.

Batandukanye ubwa mbere bongera kwiyunga ariko umusore yongera gufata umwanzuro w’uko batandukana hasize andi mezi 4. Uyu mukobwa akimara kubengwa, ngo yararakaye cyane agaragaza umujinya mwinshi, ariko hashize akanya agaruka gusaba uwo musore imbabazi kubera imyitwarire y’uburakari yari amaze kugaragaza. Nibwo bahise bahoberana, umukobwa amusaba ko basomana ubwa nyuma nk’uko tubikesha ikinyamakuru El Taquigrafo.


Adaia Lopez Esteve ushinjwa guca umusore ururimi

Esteve ngo yahise akurura ururimi rw’uyu musore, araruruma ruracika arangije ahita arucira hasi arigendera, umusore avuza induru aza gutabarwa n’abaturanyi bahise bamwihutana kwa muganga. Uyu mukobwa yaje gutabwa muri yombi ariko nyuma aza kurekurwa. Kuri ubu yongeye kugezwa mu nkiko ariko ahakana kuba yararumye uyu musore bakundanaga akamuca ururimi, ahubwo akavuga ko uyu musore yamuhohoteraga ubwo bari bagikundana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND