RFL
Kigali

Manchester United irifuza gutanga akayabo ka miliyoni 70 z’amayero kuri Bruno Fernandes

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/06/2019 15:31
1


Ikipe ya Manchester United yiteguye gutanga asaga miliyoni 70 z’amayero ku mukinnyi Bruno Fernandez ukina asatira cyangwa inyuma ya Rutahizamu wa Sporting Lisbon yo muri Portugal.



Ibi byagiye hanze nyuma yuko Manchester United isinyishije umukinnyi wayo wa mbere Daniel James wavuye muri Swansea ikipe ivuye mu cyiciro cya kabiri cyo mu Bwongereza aho yamuguze miliyoni 15 z’amayero. 

Daniel James umukinnyi mushya wa Manchester United

Umutaliyani ushinzwe gushakira amakipe uyu mukinnyi witwa Radio Rassonera yaje muri Old Trafford mu mujyi wa Manchester kuba yarangiza kumvikana n'iyi kipe ngo uyu mukinnyi w’imyaka 24 y’amavuko abe yabasha gusinya amasezerano.

Brono Fernandez wifuzwa na Manchester United

Manchester United yiteguye gutanga asaga miliyoni 70 z’amayero kuri uyu mukinnyi wagize umwaka w’umukino mwiza aho mu mikino 53 yatsinze ibitego 32 atanga imipira ivamo ibitego 18, bivuze ko mu mikino 53 yagize uruhare mu bitego 50.

Uyu mukinnyi wafashije ikipe ya Portugal gutwara igikombe cya UEFA Nation cyakinwaga ku nshuro ya mbere kuri iki cyumweru taliki ya 9 Kamena 2019, ngo arifuzwa kandi na Tottenham yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ikaza gutsindwa na Liverpool 2-0, nayo irifuza gutanga Christian Eriksen, mu ikipe ya Real Madrid, ngo ibe yamugura.

Christian Eriksen umukinnyi wa Tottenham 

Real Madrid irifuza kuba yagura Eriksen akaba umukinnyi wa kabiri uvuye muri shampiona y’igihugu cy’u Bwongereza (Premier League) iguze nyuma yo kugura Eden Hazard. Biravugwa ko umukinnyi ukurikiyeho iyi kipe yifuza ari Christian Eriksen.

Paul Pobga umukinnyi wa Manchester United

Ikipe ya Manchester United yiteguye kuba yatanga Paul Pogba ikazana uyu mukinnyi ndetse na mugenzi we ukiri muto ufite imyaka 19 Joao Felix yifuza gutangaho akayabo ka miliyoni 106 z’amayero.

Abandi bakinnyi Manchester United yifuza 

1.Toby Alderweireld


2.Adrien Rabiot


3.Bruno Fernandes


4.Matthijs De Ligt


5.Aaron-Bissaka


6.Mauro Icardi


7.Joan Felix

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Prince4 years ago
    Nibamugure yarakenewe





Inyarwanda BACKGROUND